Bimwe mu byo mutamenye byabereye mu nkiko Gacaca!

Uwapfuye yarihuse!

Nibutse akantu rwose ubwo nari nitabiriye umuhango w’ikitwaga urukiko gacaca uwitwaga perezida w’urukiko gacaca aba ahagurukije umugabo wari umwe mu rubyiruko rwa MRND rwitwaga interahamwe akaba yaremeraga ko yagiye kwitoza igisirikare.

Baramubaza bati: “urabyemera wagiyeyo kwiga imbunda?”

Ati: twagiyeyo.

Bati: Waduha urutonde rw’abantu mwajyanye kuri uyu musozi?

Ati: perezida w’urukiko ko uri umututsi wampa urutonde rw’abasore banyu bari baragiye mu nkotanyi i Bugande?

Urwamo ruravuga!

Bati: watubwira ibyatumaga mwitoza kuriya nibyo mwiteguraga

Ati: perezida wasobanurira abari hano imyitozo twahawe aho itandukaniye n’iyo abatutsi bakoreye Uganda n’ibyo bo bateguraga?

Urwamo ruriyongeraaa !

Umwiherero w’abacamanza wanzura ko afungwa akazakora n’umurimo w’agahato bise TIG.

Wa musore we waransekeje genda niba ukiriho ni agutashya.

Ntwali Sankara