Biravugwa ko abanyarwanda 40 batawe muri yombi n’inzego z’iperereza za Gisirikare muri Uganda.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru dukesha ikinyamakurut Daily Monitor cyo mu gihugu cya Uganda aravuga ko abanyarwanda bagera kuri 40 batawe muri yombi n’inzego z’iperereza za Gisirikare muri Uganda zizwi aka CMI (Chieftaincy of Military Intelligence) ku bufatanye n’igipolisi cya Uganda.

Iri tabwa muri yombi ryabereye mu cyumba bivugwa ko cyakoreshwaga nk’urusengero kiri mu igorofa ya mbere y’inyubako iri mu mu mujyi wa Kampala mu gace kitwa Kibuye ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Ababibonye biba bavuga ko abasirikare ba Uganda (UPDF) babanje kugota iyo nzu ngo abo bantu bakoreragamo igisa nk’inama nyuma basaba abari bayirimo bose gusohoka. Abasohokaga muri iyo nyubako bahitaga binjizwa mu modoka, abanyamakuru bakurikiye iyo nkuru ntabwo bashoboye kumenya abatawe muri yombi aho bajyanywe gufungirwa.


Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Patrick Onyango yemeje iryo tabwa muri yombi ariko avuga ko Police yagiye muri icyo gikorwa igiye gufasha igisirikare atari yo yateguye icyo gikorwa ko ibyiza abanyamakuru babaza umuvugizi w’igisirikare cya Uganda.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Gen Richard Karemire, yirinze kuvuga byinshi, avuga ko ari igikorwa gikomeje atatanga amakuru kuko bishobora kubangamira imigendekere myiza yacyo.

Amakuru ikinyamakuru Daily Monitor cyashoboye kubona avuga ko abafashwe bari babangamiye umutekano ariko ntabwo hasobanuwe uburyo bari babangamiye umutekano.

Ayo makuru akomeza avuga ko benshi mu bafashwe ari abanyarwanda ariko bakaba bari bafite amakarita abaranga yerekana ko ari abaturage ba Uganda ariko ngo ayo makarita byaje kugaragara ko atari umwimerere.

Abanyamakuru bagerageje kuvugisha uhagarariye u Rwanda muri Uganda, Maj Gen Frank Mugambage ku murongo wa telefone ariko ntiyaboneka.

Radio Ijwi ry’Amerika nayo mu makuru yayo yo ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2019 yavuza kuri ibi byabereye muri Uganda, mushobora kubyumva hano hasi: