Blinken mu Rwanda: Icyo impande zitandukanye zimusaba

Ku ruzinduko rwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika uri i Kigali, bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda banditse ibaruwa imuburira, naho abavuga ko bagizweho ingaruka n’ibitero by’inyeshyamba za FLN banditse ibaruwa bifuza kubonana na we.

Bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero ku Rwanda by’inyeshyamba za FLN banditse basaba kubonana na Antony Blinken i Kigali ngo bamubwire uruhare rwa Paul Rusesabagina muri ibyo bitero.

Byitezwe ko uyu Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika uri i Kigali ashobora gushyira igitutu ku butegetsi bw’u Rwanda ngo burekure Rusesabagina.

Ku rundi ruhande, umuryango uvuga ko uharanira ukuri mu Rwanda, Rwanda Truth Commission, wandikiye Blinken ibaruwa imuburira ibyo yitondera kuko ngo hari byinshi bitazwi ku mikorere ya leta y’u Rwanda mu guhungabanya akarere.

BBC yavuganye na Theogene Rudasingwa, umunyamabanga wa Truth Commission washyize umukono kuri iyo baruwa, kugira ngo asobanure aho bashingira basaba Amerika gufatira ibyemezo u Rwanda.

BBC yavuganye kandi na Faustin Murangwa umunyamategeko uhagarariye abasinye ibaruwa y’abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe wa FLN bifuzaga guhura na Antony Blinken i Kigali.

Umva hano aba bombi ibyo babwiye umunyamakuru Prudent Nsengiyumva wa BBC Gahuzamiryango:

Ikiganiro na Theogene Rudasingwa

Ikiganiro na Faustin Murangwa

BBC