Boniface Twagirimana yanyerejwe ku itegeko rya Président Paul Kagame

Boniface Twagirimana

Yanditswe na Kantengwa Alice

Kuva tariki ya 08/10/2018 kugeza uyu munsi ubutegetsi bwa Kigali ntiburagaraza aho bwashyize Twagirimana Boniface Vice Président w ‘ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi, akaba yarakuwe muri gereza ya Mpanga iri mu Karere ka Nyanza ubwo hari mu ijoro igikorwa cyakozwe hifashishijwe umwicanyi Aimable Murenzi wamamaye cyane mu bikorwa byo gukoreshwa n’inzego z’ubutasi mu kugerageza kwica umunyamakuru Jean Bosco Gasasira umuyobozi w ‘ikinyamakuru umuvugizi, ibikorwa yagiye gukomereza muri gereza aho yatotezaga imfungwa ubu akaba yaragororewe kurekurwa akajya gukomeza akazi afatanyije na Didas Nduguyangu nawe warekuwe nyuma yo guhitana umwanditsi mukuru w ‘ikinyamakuru umuvugizi Jean Léonard Rugambage.

Nk’uko dusanzwe tuzi neza uburyo Igihugu cyacu kiyoboranwe igitugu gikomeye n’agatsiko ka FPR Inkotanyi gahagarariwe na Président Paul Kagame ukurikirana ibibera byose mu Gihugu kugeza no kurara amenye neza uko umuturage w ‘umuhinzi yaraye ! Nta muntu n’umwe wagira uburenganzira bwo kujya muri gereza ngo afate imfungwa ya politique ayivutse ubuzima bitazwi na Président Paul Kagame ariyo mpamvu ntagushidikanya ko ariwe watanze amabwiriza yo kwica Twagirimana Boniface.

Gereza Mpuzamahanga ya Mpanga nimwe muri gereza u Rwanda rukunze kuratira amahanga ruvugako yujuje ibyangombwa byose by’amagereza agezweho mu rwego rw ‘isi, nyamara siko biri kuko iyo gereza imaze kwamamara mu kwica no gukorera ibikorwa bibababaza umubiri imfungwa. N’ubwo ibyo bikorwa byagiye bigaragara no mu yandi magereza nka Nyarugenge, Nyakiriba, Huye, Rusizi ntabwo byageze kuntera nkiya gereza ya Mpanga izwiho gucumbikira imfungwa zavuye mu Gihugu cya Serra Leone, ubu nazo zirambiwe kuyifungirwamo kuko zatangiye guhohoterwa n’umuyobozi wa gereza CSP Rutayisire Karera. U Rwanda rukaba rwarifuzaga ko n’uwahoze ayobora Igihugu cya Liberia Charles Taylor ufungiye mu Gihugu cy’Ubwongereza, ariho yazaza gufungirwa !

Tugarutse ku izimira rya Twagirimana Boniface birerekana ko uwo mugambi ukomeje no ku bandi bafungwa mu gihe ntagikozwe ngo ibyo bikorwa bihagarare kuko ubu amakuru twabashije kumenya tuyahawe na bamwe mu bakozi ba RCS batifujeko dutangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo badutangarije ko nyuma y’aho CSP John Mukono yimuwe arangije mission yo kunyereza Twagirimana Boniface n’ubundi ibibera kuri iyo gereza bikomeje gutera kwibaza niba atari gahunda ndende yo kumaraho imfungwa no gutoteza abacungagereza n’abaganga !

CSP Rutayisire Karera umuyobozi wa gereza ya Nyanza mu mikorere ye arangwa n’iterabwoba rikabije ku bandi bakorana kugeza n’ubwo yagaruye ikiboko ku mfungwa atitaye ku buzima bwazo, nk’uko uwo mukozi yakomeje abidutangiriza ngo bibaza niba ibi bikorwa bibera kuri iyi gereza bidafite umugambi mubisha bihatse cyangwa se niba atari amabwiriza yavuye mu nzego nkuru z’Igihugu.

Mu Rwanda hari komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, Umuryango transparence Rwanda Internationale, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu nteko ishingamategeko n’indi miryango iyo yose nta n’umwe urasaba ko ibyo bikorwa byo kunyereza no kwica imfungwa bihagarara cyane cyane ko bitari mu bihano bihabwa abakatiwe n’inkiko. Ubwo aheruka kugirana ikiganiro na radio urumuri Ministre w ‘ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johston Busingye yabajijwe ku izimira rya Boniface Twagirimana muri gereza ya Mpanga asubizako atazi ibyamubayeho! Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka HRW, Amnesty International yakomeje gutunga agatoki ko kuba hari ibikorwa by’iyicarubozo bikorerwa muri za gereza ariko u Rwanda rwahise ruyikoma! Kugeza ubwo rwanze ko impuguke z’umuryango w’abibumbye ziza gukora iperereza ku bikorwa by’iyicarubozo bibera muri za gereza.

Kugeza ubu The Rwandan ikaba kimaze igihe kitari gito itabariza imfungwa by’umwihariko iziri muri gereza iteye amakenga ya Mpanga zirirwa zikubitwa n’umuyobozi wa gereza CSP Rutayisire Karera, ese nizimara gutakaza ubuzima nabwo Ministre Busingye azavuga ko atazi ibiri kuba?

Uko byagenda kose abakora ibikorwa byose bigamije kuvutsa ubuzima umunyarwanda uwari wese bazabiryozwa. Mbonereho kwibutsa Komiseri w’amagereza George Rwigamba, Komiseri ushinzwe amategeko Michel Kyamugisha, Umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge CSP Iyaburunga, CSP John Mukono wayoboraga gereza ya Mpanga, IO wa gereza ya Mpanga Mudacyahwa Deo, IS Ngirinshuti Robert n’abandi bose bafatanyije mu kunyereza Twagirimana Boniface ko hari umunsi bazabazwa ibyo bakomeje gukora kuko ntagahora gahanze.

Turasaba kandi abafite ababo bafungiye muri za gereza zo mu Rwanda gukurikiranira hafi abantu babo no kubatabariza ahantu hose hashoboka mu gihe hari amakuru abagezeho ajyanye n’iyicarubozo kuko umugambi ni muremure.