Boniface Twagirimana yarekuwe!

Boniface Twagilimana

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ahantu hizewe aremeza ko Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi wari watawe muri yombi na polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015, yarekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2015 ahagana saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu (18:45).

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko Bwana Boniface Twagirimana yabanje kujya mu mitsi n’abashakaga kumufata kuko yari yanze ko bamujyana bitewe n’uko bari bambaye imyenda ya gisivire ndetse nta n’urupapuro rwo kumufata bitwaje!

Byabaye ngombwa ko abaturage bari hafi aho batabara ndetse banaherekeza Bwana Twagirimana kugera kuri station ya Polisi i Remera kugira ngo bibonere ko koko afashwe na polisi ndetse hanatangwe n’abagabo.

Abasesengura ibibera mu Rwanda benshi bemeza ko Bwana Boniface Twagirimana yagize amahirwe kuko iyo ataza gutabarwa n’abaturage ngo bibonere ko agejejwe kuri polisi yashoboraga kuburirwa irengero ndetse na Polisi ikabihakana. Hari n’amakuru anemeza ko hari abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda basabye ibisobanuro Leta y’u Rwanda kuri iki kibazo ibi bikaba bishobora kuba ari bimwe mu byatumye ahita arekurwa.

Ikindi kidasanzwe muri iki kibazo n’uko Bwana Twagirimana yahise arekurwa ntacyo Leta ivuze uretse ibyatangajwe n’umuvugizi wa Polisi, Céléstin Twahirwa abwira Radio Ijwi ry’Amerika ko Bwana Twagilimana yafashwe ngo aryozwe amakosa yakoze! Uku guhisha iri tabwa muri yombi  benshi baribonyemo ubushimusi bwaburiyemo kubera amaso y’abaturage bikaba byari bigoye kumufunga ngo bahite bamutekinikira idosiye mu gihe gito abo kumushinja batarigishwa.

Mukurikirane ikiganiro Bwana Boniface Twagirimana yagiranye na Radio Inkingi asobanura uko byamugendekeye hano hasi

https://soundcloud.com/radio-inkingi/06-12-2015-ku-wa-gatanu-04-12-2015-twagirimana-boniface-yari-ashimushye-imana-ikinga-ukuboko?utm_source=soundcloud&utm_campaign=share&utm_medium=facebook

Ikiganiro Bwana Boniface Twagirimana yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika kikaba ngo ari cyo bashakaga kumuziza (hano hasi)

https://soundcloud.com/veritasinfo/rwanda-abanyapolitiki-banenga-sena-kwitegeko-nshinga

Email: [email protected]