London:Fransisko Ngarukiyintwali wabaye Ministre w'ububanyi n'amahanga yitabye Imana

Fransisko Ngarukiyintwali wabaye Ministre w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2015 aguye i London mu Bwongereza aho yari yarahungiye.

Uyu mugabo uvuka mu cyahoze ari Ruhengeli mu gace kitwa Ubukonya yakoze mu myanya ikomeye mu butegetsi bwa Perezida Habyalimana aho yabaye Ministre w’Ububanyi n’amahanga hagati ya 1979 na 1989.

Yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Colonel Aloys Nsekalije aza gusimburwa na Dr Casimir Bizimungu. Uyu nyakwigendera yabaye  Depite, ndetse n’Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi intambara ya 1990 niho yamusanze ndetse n’iya 1994 niho yamusanze.

Yaje kuva mu Bubiligi ajya i Kinshasa muri Zaïre y’icyo gihe nyuma agaruka ku mugabane w’uburayi aho yaguye mu gihugu cy’u Bwongereza aho yari atuye igihe kinini.

Yitabye Imana ku myaka ikabakaba 75, bivugwa ko yaba yazize indwara ya Cancer.

Email: [email protected]