Bugesera: Batsembeye ubutegetsi, banga gushyingura uwo batazi, ngo bakeneye uwabo

Umurambo ugisubizwayo, imva yapfundikijwe amashami y’inturusu

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu Karere ka Bugesera ho mu Ntara y’Iburasirazuba, Umurenge wa Rilima, akagari ka Kabeza haravugwa ikibazo cy’abaturage banze gushyingura umuntu bazaniwe n’imodoka ya Leta, bakabwirwa ko ari uwabo wapfiriye mu biro by’akagari ka Kabeza, ariko bo bakavuga ko badashobora gushyingura uwo bataciye iryera.

Bijya gutangira, tariki ya 04 Nyakanga 2021 nibwo umugabo Nteziyaremye Charles yatwawe n’abanyerondo bavuga ko bamukekaho ubujura, bagenda bamukubita inzira yose, bageze ku kagari ka Kabeza bamukubitira kumugira intere. Abaturage babibonye biba batangarije Radio1 na TV1  ko uyu mugabo Nteziyaremye yakubitwaga bunyamaswa, kandi abanyerondo bakaba barabifashijwemo na Murebwanayo Laetitia, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagali ka Kabeza, wamukubitaga inshyi zikomeye. 

Uyu mugabo yakubiswe kugeza ubwo ataye ubwenge, abamukubitaga bamufungira mu biro b’akagari. Gitifu Murebwanayo abonye uwakubiswe arembye bikomeye, yamurindishije umunyerondo, undi aza kunogokeramo. Umurambo we abaturage barimo n’abaturanyi be bawubonye bucyeye. Bamwe muri bo, bemeza ko babonye umunyerondo asohora umurambo wa Nteziyaremye Charles akawusiga hanze akigendera.

Gitifu wa Rilima avugwaho kuba umwe mu bakubise bikomeye Nteziyaremye

Kuva icyo gihe, abo mu muryango wa Nteziyaremye  bakomeje  gusaba guhabwa umurambo w’umuntu wabo, kandi bakanabwirwa icyo yaba yazize.

Tariki ya 10 Nyakanga 2021 nibwo ubuyobozi bwemeye gushyikiriza abaturage umuntu wabo bakamushyingura, ariko abari baje guherekeza uwapfuye bavuze ko bakeneye kubanza kureba niba uwo baje gushyingura ari umuntu wabo  kuko, bakabwirwa icyo yazize, ubundi bakamusezeraho, bakabona ku mushyingura.

Ise w’uwishwe ati: “Ntidushobora gushyingura uwo turazi niba ari uwacu koko”

Abazanye umurambo bababwiye ko batabasha kuwubereka kuko ngo isanduku bateyeho imisumari, abaturage bavuga ko bari bwigurire indi ariko bakamusezeraho.

Aho kubyemererwa no isanduku ifungurwe, umurambo wasubijwe aho wavanywe, imva yari yamaze gupfuba ipfundikizwa ibyatsi by’inturusu.

Igihe uyu murambo wa Nteziyaremye Chares uzagarurirwa ngo ushyingurwe ntikiramenyekana, ntibinazwi niba abaturage bazahabwa noneho ubureganzira bwo kwerekwa uwashyizwe mu isanduku, mbere yo kumushyingura.