Burundi: Alexis Sinduhije yangiwe kwinjira mu Burayi!

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu barundi ari abashyigikiye ubutegetsi cyangwa ababurwanya, aravuga ko Alexis Sinduhije, umukuru w’ishyaka MSD ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi yangiwe kwinjira mu Burayi.

Ayo makuru akomeza avuga ko uyu mugabo benshi bafata nk’uyoboye imwe mu mitwe ikora ibikorwa by’urugomo mu gihugu cy’u Burundi yahagarikiwe kwinjira mu Burayi ku kibuga cy’indege cya Zaveintem i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 02 Kamena 2016, ubwo yavaga mu gihugu cya Turukiya ashaka kwinjira mu Bubiligi.

Hari amakuru kandi avuga ko igihugu cy’u Bufaransa cyaba ari cyo nyirabayaza y’iki kibazo ndetse ngo cyasabye ko visa Scheingen ya Alexis Sinduhije igirwa impfabusa ibyo bikaba byatangajwe n’umuhagarariye mu mategeko, umubirigi Me Bernard Maingain.

Uku kwangira Bwana Sinduhije kwinjira mu Bubiligi ntabwo byashimishije abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bibwiraga ko igihugu cy’u Bubiligi ndetse ibindi bihugu by’i Burayi ari indiri yabo kuko bahafite benshi mu babashyigikiye mu miryango itegamiye kuri Leta ndetse no mu bayobozi barimo ba Louis Michel n’abandi…

Mu nyandiko yatangajwe na Leta y’Amerika ku wa 18 Ukuboza 2015, havugwamo ko Leta y’Amerika yafatiye ibihano abarundi 4 irega kubangamira amahoro n’umutekano mu Burundi kandi muri abo 4 harimo na Alexis Sinduhije ufatwa n’umwe mu bakuru ba gisirikare b’abarwanya ubutegetsi mu Burundi aregwa gutegura ibitero bihitana abayobozi b’igihugu cy’u Burundi, kwinjiza abantu mu mitwe yitwara gisirikare no kubaha imyitozo no kubangamira amahoro n’umutekano mu gihugu.

Ben Barugahare