Burundi – Rwanda: Inzobere za UN ‘zabonye ingabo zabo muri DR Congo’

Hagati no mu mpera z’umwaka ushize ingabo z’u Burundi n’iz’u Rwanda zagaragaye mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa DR Congo nk’uko bivugwa n’inzobere z’Umuryango w’abibumbye.

Raporo nshya y’izi nzobere ivuga ko mu iperereza zakoze zabonye ibimenyetso bifatika by’ibikorwa by’ingabo z’ibi bihugu ku butaka bwa DR Congo.

U Burundi n’u Rwanda bihakana kohereza ingabo zabyo mu mirwano n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo.

UN ivuga ko kwivanga kw’ingabo z’ikindi gihugu mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba muri DR Congo hatamenyeshejwe komite ya UN binyuranyije n’amategeko.

Mu burasirazuba bwa Congo hakorera imitwe irenze umwe irwanya guverinoma y’u Burundi cyangwa iy’u Rwanda.

Inzobere za UN zivuga ko zabonye amafoto, amashusho yafatiwe mu kirere n’ubuhamya bw’abantu 20 bemeje ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo hagati y’impera za 2019 n’ukwezi kwa 10/2020.

Nyuma y’amakuru yabihwihwisaga, mu mpera za 2019 abategetsi mu Rwanda babwiye BBC ko nta ngabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Congo.

Raporo nshya y’izo nzobere za ONU ivuga ko iby’ingabo z’u Rwanda mu duce twa Nyiragongo, Rutshuru na Masisi babyemerewe n’ingabo za DR Congo (FARDC), abo muri MONUSCO, abahoze ari abarwanyi ba FDLR, abo muri sosiyete sivile n’abashakashatsi.

Iyi raporo ivuga ko uwitwa Col Claude Rusimbi wa FARDC ari we wari “ushinzwe guhuza imikoranire ya FARDC na RDF z’u Rwanda, akorana na General Gahizi”.

Mu kwezi kwa kane umwaka ushize Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ko “Nta musirikare numwe wa RDF wagiye muri ako karere”.

Yagize ati: “Ndabivuga mbihagazeho, ko nta musirikare numwe wacu uriyo. Ariko abanyamakuru bamwe, n’abiyita inzobere, bavuga ko bababonyeyo, gusa ari na guverinoma ya Congo n’ingabo za Congo barabizi ko nta musirikare wacu uri hariya”.

BBC yagerageje kuvugana na leta y’u Rwanda kuri iyi raporo yo mu mpera z’ukwezi gushize y’inzobere za UN ntibyashoboka.

Kuri iyi raporo, izi nzobere zivuga ko guverinoma y’u Rwanda yasubije mu ibaruwa ko nta musirikare w’u Rwanda uri ku butaka bwa Congo, ko nta n’ubufatanye bwabayeho bwa RDF na FARDC mu kurwanya inyeshyamba.

Ibitero bikomeye by’ingabo za FARDC ku nyeshyamba za FLN na FDLR zirwanya ubutegetsi Rwanda byatumye hafatwa bamwe mu bakuriye iyi mitwe bajyanwa mu Rwanda, abandi nka Gen Mudacumura wa FDLR baricwa.

Imbonerakure ‘muri DR Congo’?

Iyi raporo y’inzobere za UN ivuga ko hari abasirikare b’ingabo z’u Burundi (FDN) hamwe n’Imbonerakure, babonetse mu duce twa Fizi na Uvira muri Kivu y’Epfo hagati y’ukwa 11/2019 n’ukwa 07/2020.

Kwinjira kw’ingabo z’u Burundi muri DR Congo bivugwa mu ibaruwa y’umugaba wa FARDC yo kuwa 22/04/2020 yandikiye ukuriye urwego rwa Expanded Joint Verification Mechanism rugenzura imipaka y’ibi bihugu, nk’uko iyo raporo ibivuga.

Izi nzobere zivuga ko zabwiwe n’abantu bo muri MONUSCO, abadipolomate n’abo mu ngabo za Congo iby’ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure muri Kivu y’Epfo, DR Congo.

Mu butumwa bwanditse, mu kwezi kwa kane umwaka ushize umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burundi Jean Claude Karerwa yabwiye BBC ko nta ngabo z’u Burundi ziri mu kindi gihugu mu buryo butazwi.

Yagize ati: “Kereka bisabwe gusa n’Ubumwe bwa Afurika cyangwa Umuryango w’Abibumbye, u Burundi ntibushobora kohereza ingabo mu kindi gihugu”.

Kuri iyi raporo nshya, izi nzobere za UN zivuga ko guverinoma y’u Burundi yavuze ko ingabo za FDN “zoherezwa gusa hanze y’umupaka w’igihugu mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro”.

BBC