Burundi: Uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha ikinyamakuru “The Citizen” cyatangaje kuri uyu was 16 Nyakanga 2021, ayo makuru kandi akaba yanemejwe n’ibiro bya perezida w’Uburundi  mu itangazo byashikirije abanyamakuru aremeza ko perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanazaniya Samia Suluhu Hassan uyu munsi ku ya 16 Nyakanga 2021 yerekeje mu gihugu cy’Uburundi aho yagiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, 16-17 Nyakanga 2021.

Nk’uko bitangazwa n’ibiro bya perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we w’Uburundi Evariste Ndayishimiye. Muri urwo ruzinduko, perezida Samia azagirana ibiganiro byo mu rwego rw’akazi na mugenzi we Evariste Ndayishimiye. Hateganijwe kandi ko abo bakuru n’ibihugu byombi bazishyira umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, Burundi-Tanzaniya, kandi bagirane ikiganiro n’abanyamakuru.

Mu bindi perezida Samia afite kuri gahunda harimo kuzagira ikiganiro n’ihuriro ry’abakora ubucuruzi bavuye mu bihugu byombi mu rwego rwo kuganira uburyo ubucuruzi bwarushaho kugenda neza hagati y’ibyo bihugu.

Ikigaragara ni uko perezida Evariste Ndayishimiye yiyemeje kubana neza n’ibihugu by’ibituranyi. Nyuma y’uko atumirwa na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi kandi akitabira ubutumire bwe aho yashije uruzinduko yagiriye muri icyo gihugu, nawe ahise atumira mugenzi we wa Tanzaniya. Twibutse ko ibi bihugu uko ari bitatu (Tanzaniya-Burundi na Kongo) hari umushinga wa Gari ya Moshi bihuriyeho. Wasanga hari byo Evariste Ndayishimiye yaganiye na Felix Tshisekedi bikaba ari ngombwa ko na Sumia nawe babiganiraho. Ikigaragara amaso ya buri wese ni uko Burundi, Tanzaniya, Kongo na Uganda, ibihugu bikikije u Rwanda biri kwinjira muri gahunda nziza y’iterambere bafatanije. Ese u Rwanda rwo bimeze bite?