Buruseli: inama ya Société Civile n’abanyapolitiki bari mu mashyaka atavuga rumwe na FPR.

Kuli uyu wa gatandatu taliki ya 25 Werurwe 2017, i Buruseli mu Bubiligi hateraniye inama yahuje abanyapolitiki bali mu mashyaka atavuga rumwe n’ishyaka rya FPR rili ku butegetsi mu Rwanda ndetse n’abayobozi b’imiryango nyarwanda idakora politiki, Société Civile.

Abayihuliyemo:

  1. Impuzamashyaka P5 yibumbiwemo n’amashyaka atanu (RNC, PS IMBERAKURI, AMAHORO PEOPLE’S CONGRESS, PDP IMANZI na FDU INKINGI) atavuga rumwe n’irya FPR rili ku butegetsi mu Rwanda;
  2. Impuzamashyaka CNCD (Conseil National pour le Changement Démocratique) ihuliwemo n’amashyaka atatu aliyo CNR INTWALI, RUD URUNANA na MRP (Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès) nayo atavuga rumwe na FPR ili ku butegetsi mu Rwanda;
  3. Hali kandi ayandi mashyaka yali yaje yihagaraliye nka RDI RWANDA RWIZA n’ ISHEMA PARTY;
  4. Andi mashyaka atarahabonetse kandi nka PDR IHUMURE yakurikiraniye imilimo y’inama hafi kandi yemeza ko ibyo bose bemeza nabo babyemeje;
  5. Hali kandi n’abahagaraliye amashyirahamwe nyarwanda menshi adakora politiki yibumbiye mu rugaga bita CCSCR (Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise) ndetse n’andi mashyirahamwe yandi atali muli urwo rugaga;
  6. Hali ndetse n’abahagaraliye Société Civile yo muli Republika iharanira Demokarasi ya Congo, nabo bali baje nk’indorerezi.

Muli make, muli iyo nama ikomeye, abanyarwanda bose, baba abakora politiki n’abatayikora bali bahagaraliwe.

Iyo nama yatangiye saa tanu z’amanywa. Mu ijambo rya Bwana SIMPUNGA Aloys, umuyobozi w’umuryango INITITIATIVE HUMURA ali nawo wali watumije iyo nama, yerekanye ko gushyirahamwe ibibahuza no kuvugira hamwe kw’abanyarwanda bali hanze y’u Rwanda ali ngombwa. Ubwo bufatanye buzabafasha kwumvikanisha akababaro n’akarengane abanyarwanda bakomeje gukorerwa na FPR, byagiye byongera intera uko imyaka yagiye ihita. Ikibabaje kurusha ibindi kikaba ali uko FPR na Prezida Kagame bashaka kwiyimika ubuziraherezo babinyujije mu ihonyorwa ry’Itegeko-nshinga n’amatora ya “Nyirarureshwa”. Muli iryo jambo ry’ikaze kandi, Bwana Simpunga Aloys yashimangiye ko uko guhuza imbaraga alibyo bizatuma bashobora gukora impinduka za politiki vuba kandi ku buryo bworoshye. Yarangije avuga ko impinduka zihuliweho mu bufatanye alizo buli wese azibonamo bityo zikazamara impungenge abanyarwanda n’abanyamahanga kuko benshi bakeneye guhabwa ikizere ko ubutegetsi buzasimbura FPR butazaba bubi nk’ubwayo.

Impaka zakozwe mu mutuzo no mu bwubahane, zirangira hemejwe ibi bikulikira:

  1. Hemejwe bidakuka ko ubufatanye bw’amashyaka atavuga rumwe na FPR akorera mu mahanga ndetse na Société Civile butangijwe;
  2. Ibikorwa rusange bishingiye ku ngamba bahuje bigiye gutegurwa maze byemezwe ku mugaragaro mu minsi ya vuba;
  3. Hemejwe kandi n’uburyo ubwo bufatanye buzajya mu bikorwa: Uko buzayoborwa, abazabuyobora, imyitwarire ya buli wese muli iyo nzira y’ubufanye,…
  4. Ibikorwa byihutirwa bazafatanya byaragenwe ndetse n’uburyo bizategurwa bikanashyirwa mu bikorwa;
  5. Ingengabihe ihamye ku bikorwa byihutirwa bitaha yaremejwe. Ingengangabihe itaziguye y’ibikorwa by’ahazaza yaganiliweho aliko nk’icyitegererezo aliko izashyirwaho imaze kwumvikanwaho..

Inama yarangije imilimo yayo saa kumi n’imwe za nimugoroba.

Abahagaraliye INITITATIVE HUMURA:

SIMPUNGA Aloys, Umuyobozi

Padiri Mutarambirwa Athanase, Umujyanama

Contact:

[email protected]

Mr Aloys SIMPUNGA, Coordinateur 00 32 493 21 42 68

Mr Jean Baptiste SIBORUREMA, Secrétaire 00 32 486 05 91 37

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA, Conseiller 00 32 488 48 02 98