BURYA SI BUNO, TSHISEKEDI ATANGIYE KWEREKA KAGAME UBWORO BW’IKIRENGE, ANAMUTEZA AKARERE NGO BAMUVIREHO INDA IMWE!

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

“Ikiganiro cya KAGAME kuri FRANCE 24 na RFI cyari gisobetsemo imitego yo gutamariza KAGAME ku butaka bw’u Bufransa; igihugu atahwemye gutoteza yifashije umuvuno wa Jenoside.  Abanyamakuru b’inararibonye, Marc PERELMAN na Alexandra BRANGEON, bamutegaga, mu bibazo bitondetse ku buryo bwa gihanga;  ku buryo ingingo yatangiraga asobanura neza “mu buryo butuje bwa diplomasiya iboneye”;yahitaga azisenyera ubwe mu bibazo bikurikiyeho “mu buryo bw’umujinya bwa dipolomasiya y’ubunyamusozi!” Nta shiti ko Prezida KAGAME yatunguwe cyane, n’ukuntu amagambo yuzuye ubwishongozi, agasuzuguro n’agashinyaguro ku gihugu gituranyi cya RDC/DRC, yavugiye muri iki kiganiro; yahise aterwa imijugujugu na Prezida TSHISEKEDI ubwe, ndetse n’Abaturage b’igihugu cye. Iyi myitwarire ya TSHISEKEDI yahise itanga umucyo; ko mikino ya politiki imaze iminsi mu karere u Rwanda ruherereyemo; ishobora kuba ari iy’ubufatanye bw’ibihugu, mu kuvugutira umuti uhamye kandi wa burundu, Prezida KAGAME wigize indakoreka. Muri iki kiganiro kandi, Prezida KAGAME yavugishijwe akari i murori; ashyira hanze umujinya afitiye ba Mpatsibihugu barimo kumurya isataburenge; k’ubwo kuba atakivuna umuheha ngo bamwongeze undi !” 

Mu nkuru yatambutse kuri TheRwandan.com, umwanditsi yatuviriye i muzingo, uko umubano wa KAGAME na TSHISEKEDI ushobora kuba urimo akangononwa ka TSHISEKEDI, waba waratoye umugendo wo kwica ubukombe abanje kubwagaza; bitandukanye n’abakeka ko TSHISEKEDI yaba ari “TSHISEKERAMWANZI !” Na none mu nkuru yatambutse kuri TheRwandan.com, umwanditsi yarongeye atuvira i muzingo, uko imbwirwaruhame zisize umunyu kuri “Rapport DUCLERT” ku mpande zombi z’u Bufransa n’u Rwanda, nyamara mu bitangazamakuru tukahabona ibihabanye; nabyo byaba birimo umukino w’uburyarya ufite icyo uhatse, tubirekera ibihe bizaza ngo bizabidusobanurire. Ikiganiro cy’imbonankubone Prezida Kagame yagiriye ku bitangazamakuru bya FRANCE 24 na RFI, nacyo TheRwandan.com yabahinduriye mu nyandiko y’Ikinyarwanda, kiduhishuriye ko KAGAME ariwe wo kugenurirwaho ko “iyahigaga yahiye ijanja”; nk’umugabo umaze gushoberwa n’imibanire ye n’Akarere yari yarigizemo “akari aha kajya he” ataretse no gutenteburwa n’imibanire ye na ba mpatsibihugu, itakiri iyo kurebana akana ko mu jisho!

Ikiganiro cya KAGAME kuri FRANCE 24 na RFI cyari gisobetsemo imitego yo gutamariza KAGAME ku butaka bw’u Bufaransa; igihugu atahwemye gutoteza yifashije umuvuno wa Jenoside. Abanyamakuru b’inararibonye, Marc PERELMAN na Alexandra BRANGEON, bamutegaga mu bibazo bitondetse ku buryo bwa gihanga;  ku buryo ingingo yatangiraga asobanura neza “mu buryo butuje bwa diplomasiya iboneye”; yahitaga azisenyera ubwe mu bibazo bikurikiyeho “mu buryo bw’umujinya bwa dipolomasiya y’ubunyamusozi!”

Nta shiti ko Prezida KAGAME yatunguwe cyane, n’ukuntu amagambo yuzuye ubwishongozi, agasuzuguro n’agashinyaguro ku gihugu gituranyi cya RDC/DRC, yavugiye muri iki kiganiro; yahise aterwa imijugujugu na Prezida TSHISEKEDI ubwe, ndetse n’Abaturage b’igihugu cye. Iyi myitwarire ya TSHISEKEDI yahise itanga umucyo, ko imikino ya politiki imaze iminsi mu karere u Rwanda ruherereyemo; ishobora kuba ari iy’ubufatanye bw’ibihugu, mu kuvugutira umuti uhamye kandi wa burundu, Prezida KAGAME wigize indakoreka. Muri iki kiganiro kandi, Prezida KAGAME yavugishijwe akari i murori; ashyira hanze umujinya afitiye ba Mpatsibihugu barimo kumurya isataburenge; k’ubwo kuba atakivuna umuheha ngo bamwongeze undi! 

Muri kiriya kiganiro, Prezida KAGAME akimara gushima intambwe nziza igenda iterwa n’ibihugu byombi mu kuzanzamura umubano; yabishimangije ko n’ingingo ivuga ko u Bufransa bufite inshingano ziremereye muri Jenoside y’1994 irimo kurengera no gukabya. Yavuze mu buryo bwiza, ko hagomba kubaho kudatsimbarara ku ibyabaye, ahubwo hakarangamirwa kubabarirana no kujya mbere. 

Nyamara nyuma yo kumubaza aho KAGAME uvuga ayo magambo meza mu w’2021 atandukaniye na KAGAME wibasiye u Bufransa mu w’2014; yazinze umunya asubiza mu buryo busenya ibyo yari amaze kwivugira ubwe! Yahise yerekana ko atemeranywa n’imyanzuro ya raporo ya za “rapport Duclert” na “ na “rapport Muse”; bihabanye n’uko yari amaze kubyihamiriza. Maze mu mujinya mwinshi avuga ko, ko kuba raporo zombi zaranzuye ibyo zanzuye, ari akazi kazo; nyamara bidakuraho ko KAGAME we afite uburenganzira bwo kugumana imyumvire y’u Bufransa bwagize ubufatanyacyaha muri Jenoside, ndetse bukanagira uruhare rufatika mu bikorwa nyirizina by’iyo jenoside.

Iyi muzunga KAGAME yabyinishijwe n’Abanyamakuru ku butaka bw’u Bufransa, byongeye ku bitangazamakuru rurangiranwa by’u Bufransa,  byamuhesheje urw’amenyo; isi yose muri rusange n’Abafransa by’umwihariko, bikurikiranira umugabo w’indimanganya, ukoresha Jenoside mu mivuno ya politiki. Aba banyamakuru bamuvugishije akari i murori; biha iki kiganiro kuzahora iteka ari igihamya gikomeye, gicecekesha u Rwanda, mu mikino yo kwibasira u Bufransa ku ruhare muri Jenoside ya 94. Iki kiganiro kandi kizaba imfashanyigisho y’isesengura-butumwa (discours analysis/analyse du discours), mu masomo y’abaminuza mu bumenyi bwa politiki mpuzamahanga. Umusanzu nk’uyu mu bumenyi ukaba umenyerewe ku Rwanda, ruhorana udushya –“operation Kitona” ubu yabaye imfashanyigisho mu masomo y’ubumenyi bw’intambara nka “operation” y’ubusazi, umujinya, ubuhubutsi n’ubuswa ndengakamere-!

 Ntibyaciriye aho abanyamakuru b’abahanga, bamutega rwagakoco y’Umunyekongo, impirimbanyi y’amahoro akaba n’uwatsindiye igihembo cya Nobel cy’amahoro, Denys MUKWEGE, Kigali itahwemye kugaragaza umujagararo iterwa n’ibikorwa bye biyambika ubusa. KAGAME yahise yibasira Denys MUKWEGE, arakomeza avurunga mu isayo Umuryango w’Abibumbye, igihugu cye kibereye umunyamuryango, ataka Ingabo ze ubumarayika n’ubuhangange butavugwa, ashinyagurira Abanyekongo bakorewe ibyaha by’intambara, afatira ku rwara imihate ya mugenzi we TSHISEKEDI n’ibihugu by’Akarere mu gushakira u Burasirazuba bwa RDC/DRC amahoro.

Iyi mitego yagushijwemo muri iki kiganiro, ikaba isize hanze ishusho nyakuri y’umubano w’u Rwanda na DRC; na cyane ko TSHISEKEDI yahise amwamaganira kure kuri ayo magambo yuzuye ubwishongozi, agasuzuguro n’agashinyaguro, kuri buri ngingo.

Prezida KAGAME akimara gutsindwa mpaga ku mubano n’u Bufransa, ndetse n’uw’igihugu gituranyi RDC/DRC; abanyamakuru b’abahanga bakomereje ku bibazo by’imbere mu gihugu, barongera bamutegera ahamutoneka. Ubwo noneho rwagakoco yabaye Abanyarwanda Nyakwigendera Kizito MIHIGO yahotoye ku maherere, na Paul Rusesabagina nawe usiragizwa ku maherere mu butabera budashinga!  Aha Prezida KAGAME yahatereye ibaba, kugeza arenze akarimbi, agahamya ko gukeburwa n’ibihugu by’ibihangange, kuri politiki ye icinyiza uburenganzira bwa muntu, ari amahomvu y’ibyo bihugu by’ibihangange, abiganisha ku ivangura-ruhu. Yacurikiranyije amagambo, ararimanganya, azura kamere y’umujinya; maze asoza aciye amarenga akurira inzira ku murima, abashoboraga kuba barota ko, iyi yaba ishobora kuba manda ye ya nyuma!

Umwanzuro

Nk’uko twabyanditse mu mutwe w’iyi nkuru, ibya Prezida KAGAME mu karere bishobora kuba bitari shyashya ! Ibi tukaba tubishingira ku mikino ya politiki imazeho iminsi hagati y’ibihugu by’Akarere bikomeje kuzengerezwa n’umuturanyi mubi; tutaretse n’imyitwarire TSHISEKEDI yahise agira ku magambo yuzuye ubwishongozi, agasuzuguro n’agashinyaguriro ku gihugu cya RDC/DRC, muri kiriya kiganiro yagiranye na FRANCE 24 na RFI!

Ikinyoma cya KAGAME wavugiye mu nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Ishyaka RPF Inkotanyi yo kuwa 30 Mata 2021, ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi urimo kuzanzamuka, ikibazo kikaba gisigariye kuri Uganda; cyakubitiwe ahareba i Nzega n’amasezerano arimo n’ubufatanye mu iby’umutekano u Burundi bwasinyanye na Uganda, ubwo Prezida NDAYISHIMIYE yari mu ruzinduko muri iki gihugu, aho yanitabiriye imihango yo kurahira kwa Prezida MUSEVENI, imihango KAGAME atigeze yitabira. Aya masezerano kandi yateye u Rwanda ikirungurira, nk’uko byigaragaza mu magambo yuzuye ishyari ari mu nkuru y’igihe.com

Amagambo yavugiwe mu biganiro bya Prezida NDAYISHIMIYE na MUSEVENI, bakongera guhamya ko badatewe igishyika, no guca inkeramucyamo bahuzwa n’imihanda ya Tanzania; mu gihe imihanda ica mu Rwanda itunganye kandi ya bugufi idashoboka kubera umuturanyi mubi, ubaniye ibihugu byombi, byibukije ko u Rwanda gufunga umupaka na Uganda, rwanahemukiye cyane igihugu cya Kenya, binahombya bitavugwa icyambu cya Mombasa. Ubufatanye mu iby’umutekano w’ibihugu bituranyi n’u Rwanda, hahora hikangwa intambara ku mipaka yombi; ni igihunga kuri KAGAME, ubu ugiye kubona nk’ugoswe n’abo ahora yibasira ko ari abanzi be, kandi ko azabaha amasomo, anyuriye mu kubadurumbanyiriza umutekano.

Ingabo za Uganda na Kenya, ibihugu byahombejwe n’u Rwanda rwafunze by’agahimano umupaka ruhuriraho na Uganda, byararitswe na TSHISEKEDI kuza kumufasha kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC/DRC; aho u Rwanda rwororeye imitwe myinshi yo guhungabanya ako karere ngo rwiyibire umutungo kamere. Kugeza ubu u Rwanda narwo rukaba rufite ingabo muri kariya karere, ziriyo mu buryo bw’ibanga n’ubutegetsi bwa TSHISEKEDI. Ibi nabyo bikaba bidashidikanywaho ko biteye KAGAME igishyika; na cyane bisa n’ibirimo icyagaragara nk’akagambane ka TSHISEKEDI, ushaka kumusekuranya n’abo badashobora guhuza. Iby’u Rwanda mu karere, birimo amahinyu; ibihe biza, nta kabuza ko birimo impinduka karundura !