Bwana Faustin Twagiramungu yasubijwe urwandiko rwe rw’inzira nta viza!

    Nyuma yo kwimwa viza ngo atahe mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka, ubu bwana Faustin Twagiramungu yasubijwe urwandiko rwe rw’inzira kuya 9 Kanama 2013 nk’uko abitangaza ku rubuga rwa twitter ngo yarusubijwe nta viza nyuma y’iminsi 70 ategereje mu gihe igihe kigenwa n’amategeko ari iminsi 21.

    Ibi ariko bishimangira ubwoba Leta y’u Rwanda ifitiye uwo mugabo, dore ko abandi banyapolitiki bo bahabwa izo za viza mu buryo bwihuse kandi bakagira umwidegembyo udasanzwe mu Rwanda mu gihe abandi baba bagendwa runono.

    Twatanga urugero rw’abayobozi b’ishyaka PPR Imena bari mu rugendo mu Rwanda aho bigaragara ko nta gushidikanya bafite icyo bumvikanye na Leta y’u Rwanda  dore ko bivugwa ko barangije kwemeza umunsi bazagarukira mu Bubiligi, ntawamenya niba bazaba basubiyeyo guhambira utwangushye ngo batahe burundu mu Rwanda cyangwa bari muri come and see nk’abandi bose.

    Tugarutse kuri Bwana Twagiramungu umuntu yakwibaza niba ibyo yatangaje ko azakoresha inzira zose agataha mu Rwanda azabikora.

    Ubwanditsi

     

    Comments are closed.