Bwana Mugimba Yasoje Kwiregura ku Byaha bya Jenoside

Jean Baptiste Mugimba

Urukiko rukuru mu Rwanda rwasubukuye iburanisha ry’urubanza Bwana Jean Baptiste Mugimba aburanamo n’ubushinjacyaha ibyaha bya Jenoside. Uyu wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR yemereye urukiko ko yari afite imigabane muri Radiyo RTLM ahakana ko atigeze ayitera inkunga mu bikorwa bya jenoside.

Ku munsi we wa nyuma wo kwiregura ku kirego cy’ubushinjacyaha Bwana Jean Baptiste Mugimba uburana ibyaha bya jenoside yongeye kwibanda ku nama aregwa ko yakoresheje ku itariki 08/04/94 mu mujyi wa Kigali.

Ni inama ubushinjacyaha bumurega ko yari igamije gusaba no gutanga imbunda zo kwicisha abatutsi mu mirenge ya Nyakabanda, Nyamirambo na Gitega muri Kigali, gushyiraho no kugenzura amabariyeri yicirwagaho abatutsi kujya mu bitero byahitanye abatutsi, gukora amalisiti y’abatutsi bagombaga kwicwa no gutera inkunga radiyo Televison Libre Des Mille Collines RTLM mu mpine ifatwa nka radiyo rutwitsi.

Ibyo bikorwa byose Bwana Mugimba wiriranywe ijambo yabihakanye maze abwira umucamanza ko ku matariki aregwaho ibyaha uyu wemeza ko yari atuye mu Nyakabanda yimukiye mu Kiyovu ku buryo ngo ku itariki ya 12/04/94 yari yaramaze kugera ku Gisenyi ahunga.

Ageze ku gikorwa cyo gutera inkunga Radio Television Libre Des Mille Collines uregwa yemeranya bidasubirwaho n’ubushinjacyaha ko yari afitemo imigabane nk’abandi.

Yagize ati nari naratanzemo amafaranga 5000 nk’imigabane kuko hari igitekerezo ko yari radiyo televiziyo yigenga ije kunganira radiyo y’igihugu tuzi ko iyo migabane izunguka. Aho tutumvikana ni uruhare rwo kuyitera inkunga mu bikorwa bya jenoside”.

Yavuze ko mu masezerano yariho agenga imikorere ya RTLM harimo ko itagombaga kugira ibiganiro biyitambukaho bigamije kubiba urwango.

Bwana Mugimba yavuze ko ikibazo cyabaye ku bakoze kuri iyo radio yafatwaga nka rutwitsi ndetse n’abayiyoboye kuko batubahirije amasezerano bari baragiranye n’abanyamigabane.

Umucamanza bwana Antoine Muhima yamubajije niba nyuma y’uko abakoze kuri iyo radiyo n’abayiyoboye bishe amasezerano abanyamigabane bo barasabye gusubirana imigabane mu buryo bwo kwitandukanya n’ibyo yakoraga. Maze Mugimba avuga ko bitabayeho ariko akomeza gushimangira ko abari abakozi n’abayobozi ba RTLM ari bo bagombye kuryozwa ibyo yakoze.

Yisunze zimwe mu manza za jenoside zaciwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania, Bwana Mugimba yavuze ko Col Theoste Bagosora yari afite imigabane 50 muri RTLM kandi ko urukiko rwanzuye ko adashobora kubazwa ibyakozwe na yo.

Ati “ Ubu na twe dufite ikibazo cyo kuba tudashobora kurega abo bantu babikoze” Avuga ko iyo haza kubaho inama rusange ku bayikoragaho n’abanyamigabane wenda haribugire igikorwa n’abari bafite imigabane muri RTLM.

Uregwa yumvikanye yikoma umwe mu batangabuhamya bamushinja ko yari mu bashinze RTLM kuruta no gufatamo imigabane.

Mugimba aravuga ko uyu mutangabuhamya ukigizwe ibanga yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu kubera ibyaha bya jenoside mu gihe amategeko atamwemera nk’umutangabuhamya.

Yashatse kumugaragaza nk’umuntu utuzuye mu mutwe maze yibutsa urukiko ko yarushyikirije ifishi yo kwa muganga uwo mutangabuhamya w’ubushinjacyaha ahora ajya kwivuriza mu bitaro bya Ndera. Yavuze ko bitumvikana uburyo ubushinjacyaha bukoresha umuntu nk’uwo bukakira ubuhamya bwe.

Mugimba yabwiye umucamanza mu rukiko rukuru ko uwo mutangabuhamya yahamagajwe n’urukiko rwa Arusha agezeyo ngo yiyemerera ko iyo avugana n’ubushinjacyaha ibyo abubwira byose aba abubeshya.

Urukiko rwamubajije niba uwo yikoma yaba yaremeje ko yabeshye no mu rubanza rwa Mugimba. Uregwa avuga ko asanzwe abeshya maze ashimangia ko abaye ari umushinjacyaha atabaza umuntu nk’uwo kuko ngo anivuguruza buri munsi.

Yaba Bwana Faustin Nkusi ku ruhande rw’ubushinjacyaha ndetse n’inteko iburanisha baribaza niba abantu bose bajya kwivuriza i Ndera amategeko abazitira gutanga ubuhamya.

Mugimba avuga ko kuba uwo ajya kwivuriza i Ndera ari kimwe, ariko bikanashimangirwa no kuba yarabwiye umucamanza i Arusha ko ibyo abwira ubushinjacyaha aba abubeshya. Ati ntatinya gukubita ibintu aho uko yiboneye.

Abamwunganira barimo Me Gatera Gashabana bazakomeza mu iburanisha ritaha bagira icyo bavuga haba ku byavuzwe n’ubushinjacyaha n’imyiregurire ya Mugimba babijyanisha n’amategeko.

Bwana Jean Baptiste Mugimba yahoze ari umukozi muri banki nkuru y’igihugu icyarimwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR.

Araregwa ibyaha bine bikomeye kandi bidasaza bya jenoside. Ibyaha byose araburana abihakana akavuga ko byacuzwe mu mugambi wo kumutwarira imitungo irimo amazu mu mujyi wa Kigali.

Iburanisha rizakomereza i Nyanza mu ntara y’amajyepfo ku itariki ya 11/06 kuko ari ho urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rwimukiye.