Bwana Sylvain SIBOMANA, umunyamabanga wa FDU-Inkingi amaze kurekurwa

    Tumaze kumenya ko Bwana Sylvain SIBOMANA, umunyamabanga wa FDU-Inkingi amaze kurekurwa nyuma yo guhohoterwa n’Inkeragutabara zifatanyije n’umuyobozi w’umudugudu w’Amajyambere witwa Leopord. Ariko nkuko igipolisi cyari cyibiri inyuma kikaba cyanze kwakira ikirego ngo izo nkerakutabara zakoze ayo mabi zibihanirwe.

    Twari twanabamenyesheje kandi ko n’abandi bayobozi b’ishyaka bari bagiye kureba iby’iryo bara nabo bagezeyo maze igipolisi cya leta ya Pahuro Kagame kikabata muri yombi, nabo kirabarekuye ndetse na Shyirambere Dominic wari waraye ajujubywa ijoro ryose na ziriya Nkeragutabara kugeza naho zimurarira nawe yarekuwe ariko babajije igipolisi icyo cyari cyabafungiye nticyabaha ibisobanuro.

    Ibi nibyo bigaragaza neza ko inzego z’umutekano zo mu Rwanda zitwara nkizikorera umuntu cyangwa agatsiko k’abantu runaka aho gukorera inyungu z’abanyarwanda muri rusange ariyo mpamvu zihora zishora mu bikorwa byo guhiga abanyarwanda batandukanye ngo bazira ko batari muri FPR. Icyo abanyarwanda bakwibaza ni ukumenya niba ari abapolisi ba FPR cg b’abanyarwanda ariko ukurikije imyitwarire yabo wahita wiha igisubizo.

    Boniface Twagirimana

    Comments are closed.