BYUMVUHORE YASOHOYE INDIRIMBO MU KWIBUKA KIZITO

Umuhanzi Jean Baptiste Byumvuhore

NAWE WARAMUHOWE MUNGU

Biratwibutsa ingoma ya Mwanga
Ni bwo bashumitse abemera Imana
Abagendamo ikibondo Kizito
None nawe ugiye ukiri umujeune

Yozefu Mukasa na Kiwanuka
Kaggwa Andereya na Karoli Lwanga
Kilingwayo Kabuka na Gonza
Nkawe na bo bazize ukwemere guhanitse

Wabahaye urugero ababyiruka
wadukingiye ingabo abemera Imana
Watubereye inyenyeri nziza
Mu bafite inyota yo kwinjira ijuru

Wararyize uraricengera ijambo
Urikwirakwiza hose no mu byaro
Mu mashuli no mu magereza cyane
Uti imbabazi n’ubwiyunge nyabwo

R/Wizeye Imana, ubishyiramo akarusho
Bigutera ubutwali, biguhesha imigisha
Ahasigaye ni Ruremabintu
Ahasigaye ni ahacu na twe
Uli intwali nyayo, uri rugero rwiza
Rwo mu banyarwanda,
mu mahange yose, mu madini yose
Ahasigaye ni ukugutagatifuza
ukagera ikirenge mu cyawe

Yatabarutse akiri ikibondo
Ndavuga umukiza wacu twese
Nk’uko yashyize imbere uwamutumye
Ubuzima bwe wabyishushanijeho

Nk’uko yamye agira ati babalira
Ni ko nawe wadutoje imbabazi
Nk’uko yashimangiraga urukundo
Ni ko nawe wililimbiraga ubwiyunge
R/

Nk’uko yazamutse i Yeruzalemu
Ni ko nawe wajyanywe Nyarugenge
Ibisigaye ukabishinga Imana
Kuko umuhanuzi wese apfira mu murwa

Ukuli ni ko kubaranga
Imbere y’abafarizayo bashinja
Yarabambwe azira ibyaha byacu
Ni ko nawe wishinje ibyaha utakoze
R/

Nk’uko yagendereraga ba zakayo
Nawe wagendaga mu magereza
Nk’uko yavugaga se wamutumye
Nawe ntiwahemye kumuririmbira

Nk’uko bamwishe bakumva biheze
Nyuma izina rye rikamamara cyane
Ni ko wishwe bagira ngo uzazima
None izina ryawe ryahawe ikamba
R/

Mu gihe wageraga mu makuba
hari benshi baguteye umugongo
Hari benshi badutoje urwango
Nk’uko ubiririmba uzatubabarire

Ni koko dufite intege nkeya
Nyamara dukunda Imana ndetse cyane
Biratwibutsa inkoko yabikaga
Petero ati ntabwo uriya muntu muzi
R/
Birasanzwe iyo ugeze mu kaga
Birasanzwe ko dutinya kugusura
Ndetse inganzo yawe ihabwa akato
Nyamara tunyotewe kwinjira ijuru

Urabizi ko kuva urya munsi
Mu mapingu uvuga yuko uli umwanzi
Twabonye ko yali ikinamico
Aliko tukilinda kubyasasa

Hoji genda rwiza,
Uli intwali nyayo
Wahowe Imana,
Wahowe Jambo
Wagize ubutwali
Ubukristu nyabwo
Ulilimba neza
Ulilimba byiza
Ulilimba Imana
Ulilimba urukundo
Ulilimba amahoro
Ulilimba umubano
Ulilimba imbabazi ,
Ulilimba ivanjiri