Canada: Hatahuwe umupolisi wanekeraga Leta y’u Rwanda!

Ku wa 10 Gashyantare 2024, Ikipe Ishinzwe Ubutasi ku Rwego rw’Igihugu muri Polisi ya Canada (RCMP), yataye muri yombi umupolisi wo mu ntara ya Alberta, Eli NDATUJE, azira guha amakuru igihugu cy’amahanga.

Eli NDATUJE ashinjwa ibyaha bikurikira:

  • Guhemuka – Ingingo ya 122 y’Itegeko Nshinjabyaha rya Canada;
  • Gukoresha mudasobwa mu buryo butemewe – Ingingo ya 342.1(1) (a) y’Itegeko Nshinjabyaha rya Canada; na,
  • Guhemuka bijyanye no Kurinda Amakuru Yabitswe – Ingingo ya 18(1) y’Itegeko ryo Kurinda Amakuru.

Kuzagezwa bwa mbere imbere y’urukiko biteganyijwe i Calgary mu Rukiko rw’Intara ku itariki ya 11 Werurwe 2024. Iperereza rirakomeje.

Ndatuje, w’imyaka 36, ashinjwa kohereza “amakuru yarinzwe ku buryo bw’ikoranabuhanga ku gihugu cy’amahanga, ni ukuvuga Repubulika y’u Rwanda.

Ndatuje yararekuwe ariko pasiporo ye irafatirwa, anategekwa kuguma mu ntara ya Alberta.

Nyuma yo kumenya ibyerekeye ibi byaha, Polisi ya Canada yatangaje ko yashyizeho ingamba zo gukurikirana, kugabanya no gucunga ibindi bisohoka bitemewe no gukomeza umutekano w’abaturage.

Eli Bagirishya Ndatuje Rugege, wavukiye kandi akurira muri Uganda, yimukiye muri Canada afite imyaka 14, aho amaze igihe kinini cy’ubuzima bwe. Yabaye umukozi ushinzwe itumanaho mu Ishyirahamwe ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda muri Canada (ACJR) i Ottawa. Yarangije muri Kaminuza ya Carleton, afite impamyabumenyi mu by’amategeko n’ubumenyamuntu.