Héritier Luvumbu Nzinga ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports

Kigali, 13 Gashyantare 2024- Ikipe ya Rayon Sports ibicishije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2024, yatangaje ko yatandukanye n’umukinnyi w’umunyekongo Héritier Luvumbu Nzinga.

Ku rubuga rwa X rw’ikipe ya Rayon Sports haragaragara ubutumwa bugufi buherekejwe n’ifoto ya Héritier Luvumbu Nzinga bugira buti: “Ku bwumvikane bw’impande zombi, Rayon Sports yatandukanye n’umukinnyi Héritier Luvumbu Nzinga.”

Ibi bije nyuma aho mu mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 20 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Luvumbu yarigaragaje atsinda igitego, nyuma yaho akora ikimenyetso cyo kwifatanya n’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo, aho yashyize ikiganza ku munwa n’ikindi ku gahanga nk’ikimenyetso cyo kwamagana ubwicanyi bukorerwa muri ako karere.

Ibi bikorwa byatumye habaho impaka zikomeye mu bitangazamakuru no mu bafana cyane cyane abashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Kagame, biyumvise nk’abatunzwe urutoki dore ko u Rwanda rushinjwa kugira uruhare rukomeye mu guteza akajagari mu burasirazuba bwa Congo.

Ikipe ya Rayon Sports, mu itangazo ryayo, yavuze ko itashyigikiye ibikorwa bya Luvumbu, ibi bikaba byarabaye mbere y’uko FERWAFA ifata umwanzuro wo kumuhagarika. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagaragaje ko butishimiye ibikorwa by’uyu mukinnyi, bikaba byari byavuzwe ko bishobora no kuvamo gutandukana nawe burundu.

FERWAFA, mu itangazo ryayo, yemeje ko Luvumbu atagomba kwitabira ibikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya yatangaje ko yishimiye ibyakozwe na Luvumbu ariko agaragaza impungenge ku mutekano w’uwo mukinnyi mu Rwanda avuga ko hagiye kugira igikorwa.