Canada:Haribazwa niba Corneille Minani akiri umubitsi mukuru wa RNC.

Bwana Mubitsi mukuru w’Ihuriro Nyarwanda – RNC, Corneille Minani;

Mu buryo butunguranye, twamenye ko mutakiri mu mirimo yanyu y’Umubutsi mukuru w’Ihuriro. Nka Komite Nshingwabikorwa ya Canada, ntabwo twigeze tumenyeshwa impamvu nyamukuru zatumye mudakomeza kuzuza inshingano zanyu mu gihe dufite ikibazo mwagizemo uruhare.

Bityo, niba mwareguye cyangwa mwarakuwe mu mirimo yanyu. Mu gihe tugifite ikibazo kitarabonerwa umuti kandi namwe mukaba mwarakigizemo uruhare runini, tuzakomeza kubafata nk’umubitsi mukuru. Kuri twe, muracyari mu mirimo mushinzwe.

Byandikiwe Canada, italiki ya 17 Ukuboza 2019.

Bimenyeshejwe : Umuhuzabikorwa mukuru, Jerome Nayigiziki

Komite Nshingwabikorwa.

Simeon Ndwaniye

Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor

Jean Paul Ntagara

Umuhuzabikorwa wungirije, umucungamutungo w’intara ya Canada n’akarere ka Ottawa-Gatineau

Achille Kamana

Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau

Tabitha Gwiza

Komiseri ushinzwe abari n’abategarugoli mu ntara ya Canada, umubitsi mu karere ka Windsor.