Capitaine Herman Nsengimana, umuvugizi mushya wa FLN

Capitaine Herman Nsengimana

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 2019/05/05

Nyuma y’aho uwari umuvugizi wa FLN, Major Callixte Nsabimana SANKARA ashimuswe na Leta ya Prezida Kagame, bityo akaba atagishoboye gukomeza imirimo ye, ubuyobozi bwa MRCD/FLN, buramenyesha Abanyarwanda bose, abayoboke ba MRCD/FLN, inshuti zayo ndetse n’amahanga yose, ko hagenwe Capitaine Herman Nsengimana nk’umusimbura we kuri uwo mwanya w’ubuvugizi bwa FLN, akaba kandi agomba guhita atangira imirimo aka kanya.

Capitaine Herman Nsengimana aje afite uburambe mu kazi gasanzwe ka Gisilikali, akaba kandi yarakoranye bya hafi na Major Callixte SANKARA. Bityo tukaba tumuhaye izi nshingano tuzi neza ko azagera ikirenge mu cy’uwo asimbuye. Turasaba abantu bose bashaka impinduka mu gihugu cyacu, kumutera inkunga nk’iyo bateraga Major Sankara ndetse no kumuzirikana mu masengesho yabo ya buri munsi. Turabasaba kandi kutibagirwa intwari yacu Major Callixte Sankara no gufasha MRCD/FLN mu bikorwa byose bigamije kumutabara.

Tuboneyeho kandi no kuvuguruza itangazo ryahise ejo tariki 04 Gicurasi 2019, rivuga ko Major Callixte Sankara yasimbujwe Kapiteni Nahimana Straton, tubabwira ko ari ikinyoma kitagomba guhabwa agaciro.

Twongeye gusaba abantu bose kudacibwa intege n’ishimutwa rya Major Sankara, no kuzirikana ko mu gihe cy’impinduramatwara nk’iki, byanze bikunze hagomba kubaho ibitambo, kandi ko amaraso y’ibyo bitambo ari kimwe mu bizatuma urugamba rwihutishwa.