Cassien Ntamuhanga arabatashya

Cassien Ntamuhanga

Yanditswe na Kanuma Christophe

Cassien Ntamuhanga, umunyamakuru wa Radio Ubuntu Butangaje akaba yari umuyobozi w’iyo Radio kuva yashingwa, yafunganywe n’umuririrmbyi w’icyamamare Kizito Mihigo, barenganyijwe The Rwandan yabonye amakuru avuga ko ari mu gihugu cy’Afrika y’Epfo nyuma y’urugendo rutoroshye.

Cassien Ntamuhanga yari yarakatiwe imyaka 25 y’igifungo ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu, aza gutoroka Gereza ya Mpanga I Nyanza ari kumwe n’abandi bagororwa babiri mu ijoro ryo ku wa 30 Ukwakira 2017.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The Rwandan yadutangarije uko byamugendekeye.

N’ubwo yirinze gutangaza byinshi ku mayeri n’ubuhanga yakoresheje asohoka gereza n’uko yasohotse mu Rwanda kugira ngo bitazatambamira abandi bazifuza kunyura aho yanyuze; yemeza ko koko yatorotse we na bagenzi be bakoresheje imigozi yagaragajwe n’ubuyobozi bwa Gereza amafoto agashyirwa mu bitangazakuru.

Cassien Ntamuhanga yemeza kandi ko itoroka rye ryagizwemo uruhare n’umutwe ugizwe n’abagabo n’abagore b’abanyarwanda bakiri bato uhuriwemo n’abaturuka mu moko yose witwa Nouvelle Génération pour la Révolution “ABATANGANA” ukaba wari uyobowe na Gérard Niyomugabo bivugwa ko yishwe mu gihe yakorerwaga iyicwa rubozo n’inzego z’iperereza mu Rwanda. Abatangana ngo bashinzwe n’itsinda ry’urubyiruko rw’abatutsi n’abahutu intego yabo ngo ni ukwibuka Bose no kurengera Bose hagamije guca inzigo hagati y’abahutu n’abatutsi. Ibyo leta y’u Rwanda ntibikozwa niyo mpamvu ngo bakorera mu ibanga rikomeye kugirango baticwa.

Cassien Ntamuhanga na bagenzi be babiri batorokanye bikoreye operation yo gusohoka muri gereza ya Mpanga, basohotse berekeje i Nyanza. Bageze i Nyanza Ntamuhanga yahise ahamagara abasore 2 bo mur’uwo mutwe w’ABATANGANA baza kumutwara bajya kumuhisha ngo adafatwa bahita batangira gutegura uko yasohoka igihugu yemye.

Cassien NTAMUHANGA ati: “SINDATANGA AGATEGO, ARIKO NKENEYE KWIRAMBURIRA AMAGURU”

Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga  nk’uko abyivugira ngo yatorotse imwe mu ma gereza yo mu Rwanda irinzwe kurusha izindi ( Gereza ya Nyanza tubibutse ko iyi gereza ariyo u Rwanda rwajyaga rwirirwa ruratira abazungu ngo ni gereza iri ku rwego mpuzamanga ngo bayizanire imfungwa ifunge, aha akaba ari naho hafungiye bamwe mubahamijwe ibyaha n’ urukiko rwa ONU rwashyizweho kuburanisha ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe n’inyeshyamba zo muri Sierra Léone zari zishyigikiwe na Charles Taylor)

Cassien Ntamuhanga akaba yarahatorotse hakoreshejwe uburyo nk’ubwa gikomando nk’uko byitangarijwe n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza mu Rwanda (RCS), abantu benshi bakomeje Kwibaza ukuntu we na bagenzi be baba barabashije gutoroka iriya Gereza n’ababafashije abo aribo ariko ntibabone igisubizo kivuye kuri ba nyirubwite cyangwa ababafashije, ibi bikaba byarakurikiwe n’amakuru anyuranye yakomeje gucicikana hirya no hino mu binyamakuru byaba ibyandikirwa mu gihugu no hanze yacyo amwe yemeza ko Ntamuhanga yagaragaye ahantu runaka.

Twabajije Callixte Sankara iby’iyo Association cyane ko bivugwa ko ari umwe mubayishinze yemeza ko koko iyo association Nouvelle Génération pour la Révolution “ABATANGANA” ko ihari kandi bakorera mu Rwanda mu ibanga rikomeye kandi nibo bafashije Cassien Ntamuhanga kwambuka umupaka.

Abatangana bamaze kumugeza hanze y’igihugu akazi gasigaye kahise kajya mu maboko y’inzego z’ubutasi za RWANDA REVOLUTIONARY MOVEMENT (RRM) ishyaka rishya riherutse gushingwa vuba na Callixte Sankara na bagenzi be.

Ibyakurikiye n’uko Callixte Sankara abifashijwemo n’ubutasi bwa RRM bahise bategura uko yabageraho muri Afrika y’Epfo ntawumuriye n’urwara cyane cyane ko bumvaga byanze bikunze ko inzego zikorera leta y’uRwanda zitari zisinziriye mu gushaka uko yatabwa muri yombi.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye Cassien Ntamuhanga asoza ashimira abantu bose bamufashije kuva mu menyo ya rubamba baba ari abantu ku giti cyabo, urubyiruko rwa Nouvelle Génération pour la Révolution “ABATANGANA” ndetse na RWANDA REVOLUTIONARY MOVEMENT (RRM).

Itoroka rya Ntamuhanga Cassien ryongeye kwerekana ko, n’ubwo inzego z’umutekano za leta y’uRwanda zivuga ko zikomeye cyane, zifite intege nkeya abarwanya ubutegetsi bashobora kwifashisha bakazicisha bugufi.