CCSCR yamaganiye kure ihohoterwa ryakorewe impunzi z’abanyekongo mu Rwanda

Muri iki kiganiro, CCSCR (Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise) Inama Mpuzabikorwa ya Sosiyete Sivile Nyarwanda yibutsa uko izi mpunzi zageze mu Rwanda, ibibazo zahuye na byo, icyatumye zihaguruka zigakora imyigaragambyo zigamije gutanga ubutumwa bukubiyemo akababaro kazo ku cyicaro cya HCR ku Kibuye.

CCSCR isobanura ko bigayitse kandi bibabaje kubona nta gisubizo HCR yazihaye, bikaba binagayitse binababaje kubona zarahohotewe n’abitwa ko bashinzwe umutekano kugeza n’aho bazirasa, bamwe bakaba barahasize ubuzima.

CCSCR ikavuga ko buri munyarwanda yaharanira ko igihugu cye kigera ku buyobozi bwiza kuko ari wo muti nyawo wo kwivana mu karengane n’ibindi bibazo bibugarije ndetse bikaba byugarije n’akarere.