Centrafrique: Ingabo za MINUSCA zahanganye bikomeye n’izirinda Perezida Faustin-Archange Touadéra

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Amakuru aturuka muri Centrafrique aravuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Ugushyingo 2021, ingabo zagiye kubungabunga amahoro muri icyo gihugu ziri mu mutwe wa Minusca zikomoka mu Misiri zarashwe urufaya rw’amasasu n’ingabo zishinzwe kurinda Perezida Faustin-Archange Touadéra.(Twabibutsa ko ingabo zirinda Touadéra zikomoka mu Rwanda)

Inkuru dukesha Radio mpuzamahanga y’abafaransa (RFI) ivuga kuri uyu wa mbere tariki 1/11/2021 abasirikare icumi bo mu ngabo za Minusca bakomerekeye mu guhangana hagati y’abo n’abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

Ahagana mu ma saa tatu n’igice z’ijoro ku isaha yo muri Centrafrique, bisi yari itwaye abasirikare bakomoka mu Misiri bari mu ngabo z’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique yamishweho urufaya rw’amasasu n’ingabo zo mu mutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu Faustin-Archange Touadéra.

Raporo ya mbere yakozwe yerekanye ko intandaro yabaye inzira yanyuzwe n’izi ngabo.

Loni yamaganye aya mahano yise ‘igitero nkana’ kandi isaba ko hakorwa iperereza. Guverinoma ya Centrafrique ntacyo iratangaza ku byabaye.

Amakuru atandukanye avuga, umushoferi wa bisi y’Umuryango w’abibumbye, wari utwaye ingabo zo mu Misiri zahagurutse ku cyumweru (31 Ukwakira) i Bangui, bisi irayoba yisanga muri metero 120 uvuye aho umukuru w’igihugu atuye, mu karere ka Boy-Rab, mu gihe Perezida Touadéra ari muri Scotland mu nama ya COP26.

Umusirikare wo mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu ababonye yahise abamishaho urufaya rw’amasasu nta kuzuyaza.

Minusca ati “Urufaya rw’amasasu rukabije[…]nta nteguza cyangwa igisubizo icyo ari cyo cyose, nubwo nta ntwaro bo bari bafite. Abasirikare 10 bakomoka mu Misiri barakomeretse harimo babiri bakomeretse bikabije.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu ryamaganye byimazeyo ibyabaye “bigaragara ko ari igitero nkana kitavugwa kandi kidafite ishingiro.”

Amakuru aturuka muri guverinoma yemeza ko izo ngabo za Minusca zamishijweho urufaya rw’amasasu ubwo zageragezaga gufata ifoto y’urugo rw’umukuru w’igihugu. Aya makuru akomeza avuga ko muri uku guhatwa umuriro bisi yari itwaye izi ngabo  yagonze umukobwa ukiri muto akahasiga ubuzima.

Minusca yamagana buri gihe kutubahiriza amasezerano hagati yayo na guverinoma. By’umwihariko ibikorwa by’iterabwoba, gusaka bikabije imodoka zayo cyangwa kubuzwa kugenda kw’abakozi bayo n’ingabo zishyigikiye leta.

Ingabo za RDF nizo zirinda Perezida Faustin-Archange Touadéra

Kuva mu mpera za 2020 ubwo Centrafrique yari igiye kwinjira mu matora yugarijwe n’inyeshyamba zikuriwe n’uwahoze ari perezida François Bozizé wari wangiwe kwiyamamaza.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka izi nyeshyamba zitandukanye zishyize hamwe zari zisumbirije umurwa mukuru Bangui, nyuma yo gufata ibice byinshi by’igihugu.

Izi nyeshyamba zizwi nka ‘Coalition des Patriotes pour le Changement’ (CPC) zasubijwe inyuma, ubu ntabwo zicyugarije ubutegetsi bwa Bangui, ibi bikaba byaragizwemo uruhare n’abacanshuro bakomoka mu Burusiya hamwe n’ingabo z’u Rwanda.

Kuva icyo gihe, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu muri Centrafrique, uhereye ku musirikare ufungura amarembo, ukagera ku bagenda intambwe ku yindi iruhande rwa Perezida Touadéra mu muhanda, mu Biro n’abarinda urugo rwe n’umuryango we bose ni Abanyarwanda.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani ubwo Perezida Touadéra yari mu ruzinduko mu Rwanda, yashimiye byimazeyo ingabo z’u Rwanda zamutabaye aho rukomeye. Yaravuze ati “ iyo mu gihugu cyacu hataza ingabo z’u Rwanda ubu ibintu byari kuba bitandukanye n’ibyo tuzi ubu”.

Perezida Kagame nawe yavuze ko koherezayo ingabo ku masezerano y’ibihugu byombi byari igisubizo cyihuse kuko amategeko agenga imikorere ya MINUSCA “yatumaga bishobora gufata igihe kirekire”.

Yaravuze ati “Amasezerano yacu rero yatumaga dushobora koherezayo ingabo vuba ngo zikore akazi nkako UN yagombaga gukora ariko ikagenda buhoro, wenda uko niko amategeko abagenga akora, ibyo sinabihindura, na Perezida Touadera ntiyabihindura.”

Magingo aya biravugwa ko muri Centrafrique hari gututumba igikorwa cyo guhirika ubutegetsi (Coup d’Etat), ndetse hari ubwoba ko inyeshyamba zishobora kuba ziri kwisuganya ngo zongere zigabe ibitero mu mujyi wa Bangui.