CNLG yongeye kwikoma raporo ya Bruguière

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu gusogongeza Abanyarwanda kuri raporo nshya y’u Rwanda ku ruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yabaye mu Rwanda, ubwo yafataga ijambo, Dr Bizimana Jean Damascène uyobora CNLG yongeye kwikoma raporo Bruguière avuga ko yakozwe mu nyungu za politiki mu gihe cy’ubuyobozi bwari buhari ikorwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta ari nawe Muvugizi wa Leta y’u Rwanda, yagaragaje ko yishimiye cyane irangia ry’iyi raporo, yari yanabanje kumurikirwa inama y’Abaminsitiri mbere y’ikiganiro cyatanzwe na Ministre Vincent Biruta, kigahabwa abanyamakuru bake baba barobanuwe n’Urwego rw’ubuvugizi bwa Leta ya Kigali OGS (Office of The Government Spokersperson).

Minisitiri Biruta yavuze ko iyi raporo yatangye gukorwa mu mwaka wa 2017, ikaba itavuguruza iheruse gutangarizwa mu Bufaransa yiswe Raporo Duclert, ko ahubwo byuzuzanya, ariko iyi y’u Rwanda ngo ikaba ifite akarusho  ko gutanga umucyo ku ngingo zimwe na zimwe zitasobanutse neza mu ma raporo yabanje.

Umuyobozi wa CNLG yavuze ko iyi raporo icyo itandukaniyeho na raporo Mucyo ari uko raporo Mucyo yakorewe imbere mu gihugu, ikibanda ku byabereye imbere mu gihugu, mu gihe iyi nshya yo ngo ari mpuzamahanga ku kuba hari n’amakuru menshi yakuye mu banyamahanga, aba diplomates, n’abandi.

Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko ubucamanza bw’u Bufaransa  bwatesheje agaciro raporo ya Bruguière yise iy’ibinyoma, yongeraho ko yari igamije guhanagura ibimenyetso ku ruhare rw’u Bufaransa muri jenoside, kandi ngo ikaba raporo ishingiye ku bidafite ishingiro n’ireme.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yasabye ko raporo irambuye yashyirwa ahabona mu gihe cya vuba kandi inyandiko zayifashishijwemo zigashyirwa ho zibasha kugera kuri benshi (archivages) imbere mu gihugu. 

Iyi raporo ije ikurikira iya Duclert ikomeje kudashirwa amakenga n’abanyarwanda b’ingeri zinyuranye, u Rwanda ruvuga ko zitezweho kuzahura umubano rufitanye n’u Bufaransa umaze igihe urimo agatotsi.