Ijwi ry’Amerika rirashyirwaho igitutu ngo risibe inkuru y’imibiri y’abishwe n’Inkotanyi i Rulindo!

Yanditswe na Albert Mushabizi

Inyandiko The Rwandan ifitiye kopi dukesha, bamwe mu bashinzwe umutekano mu gihugu cy’u Rwanda, tutifuje gutangaza amazina ku bw’impamvu z’umutekano igaragaza ko, RMC (Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda) irimo irashyira igitutu ku Ijwi ry’Amerika; ngo rivaneho inkuru yavugaga ku mibiri y’abishwe n’Abasirikari b’Inkotanyi, yavumbuwe muri Rulindo. Iyi nkuru ikaba yarakozwe n’umunyamakuru Eric BAGIRUWUBUSA ukorera Radio Ijwi ry’Amerika mu Rwanda.

Muri iyi nyandiko musanga hasi y’iyi nkuru RMC yigize umushinjacyaha, umunyamakuru, umucamanza n’umunyapolitiki aho isa nk’iyibasira umunyamakuru wataye iyi nkuru ku buryo humvikanamo n’iterabwoba ndetse hanitabajwe ibitekerezo byibasira umunyamakuru bigaragara ko hahisweho ibyatanzwe n’abantu umuntu atatinya kwita abahezanguni.

The Rwandan ikaba yakomeje kugerageza telefoni igendanwa ya Eric BAGIRUWUBUSA, ngo agire icyo avuze kuri iyi nyandiko; ariko kugeza dutangaza iyi nkuru, iyo nimero ntiyacagamo, kandi n’aho yacagamo ntiyatwakiriye.

Abadushyikirije iyi nkuru kandi, batubwiye ko inzego zibishinzwe zikoresheje umunyamabanga mukuru wa RMC (Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura) Emmanuel Mugisha bagerageje kuganiriza Umunyamakuru Eric BAGIRUWUBUSA ngo agirwe inama kudatangaza amakuru atagaragaza neza isura y’igihugu, ariko akanga akavunira ibiti mu matwi.

Bakomeza baduhamiriza ko iby’imibiri yatahuwe i Rulindo, ari ikibazo kibangamiye inzego z’umutekano; ndetse cyakomeje kuvugutirwa umuti, ariko kikaba kigeze aho kimaze kuba ingorabahizi. Ngo hari imibiri yagombaga kujya ishyirwa mu nzibutso z’abazize Jenoside y’Abatutsi, noneho ngo ba nyirayo bagasakuza ko iyo mibiri ari iy’ababo, kandi ko batarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngo ibyo byatumaga n’Abacitse ku icumu rya Jenoside, nabo bahaguruka bakamagana ko iyo mibiri, ishyirwa mu nzibutso z’ababo bazize Jenoside.

Kuba rero hari hasanzwe n’ubundi icyuka kibi cy’uko hari imibiri yagiye itabururwa, bizwi neza n’abaturage b’abahutu ko ari iy’ababo, ndetse ngo n’Abatutsi batabishidikanyaho, ariko igashyirwa mu nzibutso z’abazize Jenoside, ku gitugu kivanze n’iterabwoba bw’uwahirahira kugira icyo avuze; ngo abaturage bamaze gusa n’abarambiwe gufatira ku munwa nk’ubwangati. Abacitse ku icumu rya Jenoside nabo, ngo binubira impamvu batwererwa imirambo; kandi bene yo bifuza ko bayishyingurira ubwabo, cyangwa se ngo igashyingurwa na Leta, ahandi hatari mu nzibutso z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri iki kibazo cy’imibiri yataburuwe i Rulindo, bene yo barayimenye, banibuka igihe ababo biciwe n’Abasirikari b’Inkotanyi, bahita bitanguranwa kubisakuza. Abacitse ku icumu nabo, ngo bakimara kubyumva no kubikenguzaho neza,  nabo bahise bihutira kubisakuza, ngo batongera gutwererwa iyo mirambo. Aho inzego z’umutekano zimenyeye iki kibazo, zasanze cyabayemo ikimeze nk’akagambane k’Abatutsi bacitse ku icumu rya Jenoside n’Abahutu. Gusa, ngo ibiri amahire, ako kagambane ntikumvikanweho, ahubwo kabyawe n’icyuka kibi gisanzweho, ku bibazo by’imirambo itabururwa igatwererwa inzibutso z’abacitse ku icumu rya Jenoside, mu buryo butishimirwa n’impande zombi.

Gufata iyi mibiri yatuburuwe i Rulindo, nk’iy’Abazize Jenoside y’abatutsi, byatekerejweho n’inzego z’umutekano, ariko ngo inzego z’ibanze zibahakanira ko byateza induru, kubera ko ngo ari abacikacumu b’Abatutsi, ari n’abahutu bose bari bameze nk’abarekereje, kureba ikiribukurikireho. Inzego z’umutekano ngo zategetse inzego z’ibanze, gutegeka nazo nyir’ugutaburura iyo mirambo, kuba ari we wayishyingura; mu rwego rwo kwamagana imihango yo gushyingura, ishobora gukurikirwa n’amagambo asebya ingabo z’igihugu, mu gihe iyo mibiri yari guhabwa bene yo kuyishyingura.

Abaduhaye aya makuru bo rero babona, Eric BAGIRUWUBUSA nk’umunyamakuru w’inkubaganyi; ngo kubera ko batiyumvisha, ukuntu nk’umunyarwanda, uzi uko itangazamakuru rikora mu Rwanda, yatinyutse gutara inkuru kuri kiriya kibazo cy’i Rulindo. Kubera ko ikibazo nka kiriya cya Rulindo, kiri henshi cyane mu gihugu, ku buryo hari n’imibiri yaheze mu gihirahiro, ikaba ikibitse mu biro by’inzego za Leta, nyuma yo kwamaganwa n’Abacikacumu ko itazashyingurwa mu nzibutso z’abazize Jenoside, maze n’inzego z’umutekano ntizishime kuyiha beneyo, baba bavuze ko ari iy’ababo.