CNR-INTWARI NTIYIGEZE IVA MURI CNCD NTANUBWO KANDI YANDIKIYE TWAGIRAMUNGU FAUSTIN IMUSABA KWINJIRA MURI CPC

ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA N’ITANGAZAMAKURU

1. CNR-INTWARI iramenyesha Abanyarwanda n’Itangazamakuru ko Amatangazo ya
Bwana Gakwaya Rwaka Théobald yo kuwa 02/07/2014 no kuwa 06/07/2014 avuga ko
CNR-INTWARI ivuye muri CNCD ngo ikaba isaba Bwana Twagiramungu Faustin ko
ya kwinjizwa muri CPC itayazi, ko kandi ibiyakubiyemo bitayireba.

2. CNR-INTWARI, nka rimwe mu mashyaka y’ikubitiro yashinze kandi akaba akomeje
kubaka CNCD ku neza y’Abanyarwanda n’Akarere kacu nkuko byasabwe
n’Amashyirahamwe Nyarwanda mw’izina ry’Abanyarwanda, ikomeje kandi
izakomeza gukorera muri CNCD (Inama y’Igihugu Iharanira Impinduka ya
Demokarasi).ifatanije n’andi mashyaka ihuriyemo nayo ; kandi intambwe imaze
guterwa irashimishije.

3. CNR-INTWARI iboneyeho kandi kwibutsa ko kubyerekeye gushaka uburyo bunoze
bwo kuba habaho imikoranire hagati ya CNCD na CPC, inama ya CNCD iherutse yo
kuwa 28/6/2014 yafashe umwanzuro ushimishije ugira uti : « Inama yakiriye neza
kandi isuzuma icyifuzo yashyikirijwe n’ubuyobozi bwa CPC cyo kwiga uburyo
imitwe yombi yakorana, igifataho umwanzuro werekeye uko byakorwa, inasaba
ubuyobozi kuzawushyikiriza mu nyandiko abayobozi ba CPC bidatinze ».

4. Ibyo Bwana Gakwaya Rwaka yakoze binyuranye cyane n’Amategeko Shingiro kimwe
n’Amahame agenga CNR-INTWARI. Binanyuranye kandi n’amasezerano
n’amategeko bigenga CNCD. Ibyo yanditse, biramureba we n’abandi bantu bake
bafatanyije umugambi wo kwangiza, ntabwo ari icyemezo cyafashwe n’urwego uru
n’uru rw’ishyaka CNR-INTWARI.

5. CNR-INTWARI irasaba abanyarwanda n’itangazamakuru kudaha agaciro izo
nyandiko zombi Bwana Gakwaya Rwaka aherutse gusohora mw’izina ry’ishyaka.
Byongeye kandi guhera uyu munsi, nta nyandiko imuturutseho mw’izina rya CNRINTWARI
igomba guhabwa agaciro kuko bigaragara ko inyandiko ze n’imigirire ye
birangwa no kureba hafi, ukwikunda no gusenya ibyagezweho na bagenzi be muri
rusange, kimwe n’ibyagezweho na CNCD n’ishyaka akomokamo rya CNR-INTWARI
ku buryo bw’umwihariko. Nkuko byakunze kugaragara kuva muri za 90 kugeza ubu
turi mu buhungiro, imikorere mibi mibisha nk’iriya yagiye isenya amashyaka menshi
ndetse n’impuzamashyaka, ahubwo igatiza umurindi ingoma mbisha ya FPRInkotanyi.
Ibi rero nta muntu ushyira mu gaciro wagombye gukomeza kubyihanganira.

Bikorewe i Martigny, kuwa 7 Nyakanga 2014

Général Habyarimana Emmanuel
Prezida wa CNR-INTWARI
Tél. 0041796715570