Col Gishayija mu rukiko azira abasirikare ba RDF bishwe na FLN muri Nyungwe.

Col Joseph Gishayija

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Mutarama 2020 mu rukiko rw’ubujurire rwa Gisirikare habaye urubanza rw’abasirikare bakuru ba RDF bazira ko hari abasirikare 3 bayoboraga bishwe n’ingabo za FLN mu gitero zagabye mu ishyamba rya Nyungwe.

Abo basirikare baburanaga ifungwa n’ifungurwa ubundi bafungiye ku Murindi muri Gereza ya Gisirikare ni: Col Joseph Gishayija wategekaga Brigade y’ingabo za RDF yari mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe, Lt Col Charles Mundore wategekaga Bataillon yapfushije abo basirikare 3, na Major Ndemezo wari umwungirije.

Umunyamategeko Me Ignace Rusagara wakurikiye urwo rubanza yabisobanuye kuri micro ya Serge Ndayizeye umunyamakuru wa Radio Itahuka mu kiganiro musanga hano hasi: