Colonel KAREGEYA PATRICK YAZIZE IKI?

Bamwe bati « Karegeya azize ko yari azi byinshi kuri Kagame » ; abandi bati « Karegeya niwe wari ukanganye muri RNC ». Ariko se, yamenya byinshi, yaba mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yagombye kubizira ? Ukuri kuri he ? Hari ku ya mbere z’ukwezi kwa mbere muri uyu mwaka w’2014, ubwo inkuru yasakaraga ku isi hose ko Colonel Karegeya Patrick yapfiriye muri Afurika y’epfo, ahotowe.

Umuryango we ndetse n’abayoboke ba RNC ishyaka yari abereye umwe mu bayobozi, bahise bemeza ko ari Perezida w’u Rwanda Paul Kagame umuhitanye. Major MICOMBERO Jean- MarieE, UMWE MU BAYOBOKE BA RNC (RWANDA NATIONAL CONGRESS) ari nawe uyihagarariye mu Bubiligi, arasobanura ko KWICA NABI (n’ubwo nta rupfu ruba rwiza), ari UMUCO WA KAGAME, ngo kuva iyo za Uganda, mu ntambara yo mu Rwanda na nyuma yo gufata ubutegetsi. Aragira ati : « n’uko mutazi uko yishe abana benshi b’abatutsi mu ntambara…. » Tuvuze ku by’urupfu rwa Perezida Habyarimana, Micombero yemeje ko indege yarashwe n’abasilikare ba FPR/Inkotanyi bari bayobowe na KAYONGA , ku itegeko rya KAGAME wari umukuru w’ingabo.

Kwica abantu nabi bahotowe nka Karegeya cyangwa batemwe ijosi nka Rwisereka, ngo bwaba ari uburyo bwo kugirango KAGAME atere abantu ubwoba, bityo bemere abategeke. Major Micombero ntashidikanya kwemeza ko gupfa kwa Karegeya bihaye ingufu ziremereye abarwanya iriya Leta yita iy’abicanyi ya FPR . Arongera ariko akavuga ko iyo ngoma ya KAGAME iri mu marembera , dore rero ko major Micombero anavuga ko KAGAME ARI UMUNYABWOBA.