Coronavirus ntizatwibagize KIZITO MIHIGO!

Nyuma y’aho umuhanzi Aimable Karasira ashyize ahabona indirimbo itagira uko isa irata ibigwi bya nyakwigendera MIHIGO KIZITO, yaravuze ngo nari mfite ideni rye.

Byatumye nanjye ntekereza nsanga murimo ideni ryo kuba nibura nagira icyo namuvugaho nk’inshuti y’amahoro yitangiye benshi.

Uyu muvugo namuhimbiye ni uwa kabiri mpimbye mu buzima bwanjye dore ko uwa mbere nawuhimbye mfite imyaka cumi n’ibiri gusa ukaba waritwaga << IMPUHWE Z’IMANA>>.

UMUVUGO

Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!

  1. Uri ntwari y’intwarane

Ugarurira ibyishimo ababibuze

Ukunga buri wese udatoranije

Buri wese akakuvuga imyato

Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!

  1. Waboneye izuba I Kibeho muri Nyaruguru

Ku babyeyi bombi b’abakristu

Bakurera neza bya kibyeyi

Dore ko ari iwabo wa nyina wa Jambo

Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!

  1. Warezwe kandi neza Giseminari 

Ukunda umuziki karahava

Abakubonye bose bagatangara

Bamwe bakakwitiranya na Rugamba 

Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!

  1. Indirimbo zawe nzikunda zose

Dore ko ziri mumajwi aranguruye

Aherekejwe n’inseko izira imbereka

Umutuzo utatswe n’umunezero

Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!

  1. Akazi wakoze mu buzima bwawe

Kabaye ako kunga Abanyarwanda

Uhereye mu Burayi n’Amerika yose

Utaretse n’u Rwanda rwa kubyaye

Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!

  1. Ubutumwa baguhoye burasobanutse

Wasobanuye umutima usobetse amaganya

Wunga ibikomere bya buri wese

Uti ndimunyarwanda ibanzirizwe na ndumuntu

Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!

  1. Barukarabankaba barakwivuganye

Bibwira ko bagufunze umunwa

None ubu uravuga ukavumera

Ba Inesi, Makuza na Kagame bagakangarana

Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!

  1. Ntwari rudasumbwa turakuzirikana

Uzaba intwari y’ibihe byose

Wagiye Ijabiro tukigukeneye

Tuzazirikana ubutumwa wadusigiye

Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!

  1. Abishi bawe ni abagome baragatsindwa

Ntibagira impuhwe baragatabwa

Ntibatinya gucura inkumbi y’umuziranenge

Bakavusha amaraso mu ruhanga ruzira icyasha

Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!

  1. Urabeho ntwari itagira inenge

Na cya kibazo wajyaga wibaza

Ngo muryango wanjye nagutwaye iki?

Oya ntacyo wahemutse mfura y’imanzi

Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!

  1. Tuzakwigisha abato bakibyiruka

Tubatoze ubutumwa bwawe butarobanura

Gusaba imbabazi no kuzitanga

Kubabarira bose n’ubwiyunge

Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!

  1. Abakwishe bagusize icyasha

Ngo wimanitse boshye Yuda Isikariyoti

Tuzababarira nk’uko wadutije urukundo

Rurema waguhanze azaguhorera

Genda MIHIGO uri Rudasumbwa!

Umusomyi.