COVID-19: abagaragayeho ubwandu bageze kuri 19 mu Rwanda

Itangazo rishya rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko kuri uyu wa 22 Werurwe 2020, mu rwanda hagaragaye abandi barwayi 2 ba Coronavirus, bikaba byatumye umubare w’abanduye iyi virusi bari mu Rwanda ugera kuri 19.

Abamenyekanye uyu munsi ni abagabo babiri b’Abanyarwanda, umwe yageze mu Rwanda kuwa 19 Werurwe, undi agera mu Rwanda kuwa 20 Werurwe aturutse i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.