Cyamunara y’umutungo wa Rwigara irapfubye. Ese bizarangira bite?

Assinapol Rwigara

Yanditswe Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa Gatanu habaye icyamunara y’i Hotel ibarirwa mu mutungo w’umuryango wa Rwigara, ihotel ibarirwa agaciro k’amafaranga miliyari imwe na miliyoni mirongo inani n’imwe. Iyi cyamunara ariko ntiyageze ku ntego, kuko habuze umuguzi, bituma isubikwa.

Gusubikwa kw’iyi cyamunara ntibivuze ko ihagaze, cyakora biratanga amahirwe ku muryango wa Rwigara utegereje urubanza rw’ubujurire butambamira iyi cyamunara, rutegerejwe kuwa Mbere tariki ya 27 Nzeli 2021.

Kuri uyu wa gatanu tariki 24/09/2021 i saa tanu y’amanywa, nibwo hashojwe igikorwa cyo gutanga ibiciro hakoreshejwe inzira y’ikoranabuhanga, hakaba hari gukurikiraho gutangaza uwegukanye Hotel y’umuryango wa Rwigara yashyizwe mu cyamunara.

Byari biteganyijwe ko Umuhesha w’inkiko Me Hitiyaremye Michel akora raporo igaragaza uwatsindiye iyi nyubako n’ikiguzi yayitsindiyeho, akanagaragazamo uko umuryango wa Rwigara wabyakiriye, kuko uyu muryango wari wahawe umunsi wose (amasaha 24) yo kumenyekanisha niba agaciro inyubako yashyizweho babona gakwiye cyangwa niba batakishimira.

N’ubwo uwagennye cyamunara yashyize iyi nyubako ku gaciro ka 1.081.938.000 Frw, ikibazo cyayo gifite imizi ku mwenda wa miliyoni 500 COGEBANQUE ivuga ko uyu muryango wafashe mu izina ry’Uruganda rwawo Premier Tobacco Company. Ariko Mme Adeline Rwigara Mukangemanyi akavuga ko uyu mwenda utariho, ko umuryango ufite gihamya zose zigaragaza ko nta mwenda na muto bafitiye COGEBANQUE, Leta, cyangwa undi uwo ari we wese.

Mu makuru yatangajwe avuga ko habuze umuguzi, umuhesha w’inkiko ushinzwe kugurisha iyi nyubako ntiyavuze niba ikibazo ari uko nta muntu n’umwe wagaragaje ubushake bwo kugura, cyangwa se niba ahubwo haba habayeho ikibazo cyo kuba abatanze ibiciro baba wenda bagiye munsi y’ikiguzi fatizo cyifuzwa, cyangwa se ingano y’umwenda wishyurwa (500.000.000 Frw ).

Kuwa Kane nibwo Madamu Rwigara yari yahamagaye Umuhesha w’Inkiko amumenyesha ko hari urubanza mu bujurire butambamira igurishwa ry’umutungo wabo muri cyamunara, ariko Me Hitiyaremye akaba yaramubwiye ko ikintu cyonyine cyatuma ahagarika iyi cyamunara ari icyemezo cy’urukiko cyangwa se cy’uwamusabye kuyikoresha.

Urubanza rutambamira cyamunara rugeze mu bujurire nyuma y’aho umuryango wa Rwigara utanze ikirego mu Rukiko rw’Ubucuruzi, umucamanza akanzura mu cyumweru gishize ko ikirego kidafite ishingiro kuko ngo cyatanzwe mu nzira zirengagije amategeko.

Kugeza uyu munsi, uwategetse ko habaho iyi cyamunara ntaratangazwa, niba ari COGEBANQUE cyangwa se urundi rwego rw’ubutegetsi.

Kurikira ido n’ido, uko byose byatangiye, n’aho bigeze ubu: