Cyuma arashimuswe aba inkirirahato. Ese maye twari kuzabwirwa ko yiyahuye?

Aya niyo’mapingu abaribateye kwa Cyuma Hassan basize mugihe bafatirwaga mucyuho No 1536 RNP

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kamena 2021 abantu bo mu nzego z’umutekano mu Rwanda batigeze bimenyekanisha bateye mu rugo rw’Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi ku izina rya Cyuma Hassan.
Igitangaje ariko ni uko aba bagabo baje mu modoka ya Vigo, izi zimaze kuba kizibose mu Rwanda ku kuba ari inshimusi, bahageze mu masaha ya saa tanu z’amanywa, basanga adahari nk’uko babibwiwe n’umukozi we witwa Byiringiro. Bahise batangira gutuka uwo mukozi, bamuhora ko ababwiye ko uwo bashaka adahari, yagiye mu kazi.

Ubwo kuri telefoni Cyuma Hassan yamenyeshwaga n’umukozi we ko hari abantu bafite amahane n’umujinya mwinshi bavuye iwe, kandi ko mu kugenda bahataye igikomo, yahise asubika gahunda z’ikindi kiganiro yari arimo kugirana na Dr Kayumba Christopher, mu buryo bwihuse, yihutira kugera iwe, ngo akemure ikibazo mu maguru mashya.

Icyo yabwiwe ko ari igikomo cy’icyuma yasanze ari amapingu yanditseho Rwanda National Police, anafite numero 1536. Uburyo basizeyo aya mapingu n’impamvu babikoze, ntibirasobanuka.

Hari hashize iminsi ku mbuga nkoramyambaga Cyuma Hassan yibasiwe bikomeye ko agomba gufungwa cyangwa kwicwa, bigakorwa n’abantu bitwikira umutaka utaragara, ariko bagahuza imvugo n’inzego z’ubuyobozi cyangwa se iz’umutekano. Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu ubugenzacyaha Thierry Murangira aherutse gutangariz akuri Radio y’igihugu na Televiziyo y’igihugu ko Cyuma arwanya Leta, ko ayisebya agamije amaronko no kubiba imidugararo

Kurikira hano uko byose byagenze