DALFA-Umurinzi/PS-Imberakuri basabye KAGAME ikintu gikomeye

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU: ’’HATANGAJWE KU MUGARAGARO URWANDIKO RW’INZIRA RUGANISHA U RWANDA KU CYIZERE CY’EJO HAZAZA HEZA’’

None ku italiki ya Mbere Nyakakanga 2021, umunsi hizihizwaho isabukuru y’ imyaka 59 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu bifurije Abanyarwanda bose isabukuru nziza y’Ubwigenge. Baboneyeho kandi umwanya wo gutangaza ku mugaragaro ‘’Urwandiko rw’Inzira‘’ ruganisha u Rwanda ku cyizere cy’ejo hazaza heza rwashyikirijwe Prezida wa Repubulika y’u Rwanda kuwa 23 Kamena 2021.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu, bahisemo gutangaza ku mugaragaro uyu munsi taliki ya Mbere Nyakanga uru ‘’Rwandiko rw’Inzira’’ kugira ngo bongere bahe agaciro umunsi w’Ubwigenge bw’u Rwanda; ukwiriye kuba umunsi wo gutekereza uko u Rwanda rwakubakwa Abanyarwanda bashyize hamwe.

Kuva u Rwanda rubonye ubwigenge, gusimburana ku butegetsi byagiye birangwa no kumena amaraso. Igihe kikaba ari iki cyo gusenya urwo ruziga rwo gusimburana ku butegetsi binyuze mu mvururu.

Koko rero, uru ‘’Rwandiko rw’Inzira’’ rwateguwe hatekerezwa uko hakemurwa ibibazo by’ingutu u Rwanda rwaciyemo kuva mu gihe cya cyami no mu bihe bya Repubulika bishingiye cyane cyane ku miyoborere mibi yagiye irangwa no kwimakaza ukwironda no gukumira bamwe mu Banyarwanda yaje gushyira u Rwanda mu ntambara z’urudaca zakurikiwe n’ubwicanyi n’ubuhunzi. Aha twavuga intambara yo ku Runcunshu, imyivumbagatanyo yo 1959, ihirikwa rya Repulika ya mbere ryo 1973, intambara yo 1990 yakurikiwe na jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha bikomeye byibasiye Abahutu.

Ishyaka rya FPR Inkotanyi rimaze gufata ubutegetsi ryateguye ibiganiro byo mu Rugwiro byabaye mu 1998-1999; bikaba aribyo byavuyemo politiki igenderwaho uyu munsi mu gihugu cy’u Rwanda. Nyamara bikaba bigaragara ko muri ibi bihe hari ibibazo by’ingutu bigenda byugariza u Rwanda; ibi bikaba bisaba Abanyarwanda kongera kwicarana bakishakira ibisubizo.

Ni muri urwo rwego uru ‘’Rwandiko rw’Inzira‘’ rutanga icyerekezo cy’ukuntu hakwiriye kongera gukorwa ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda, Imiryango idaharanira inyungu za politiki ndetse n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi babitewemo inkungu n’ibihugu by’inshuti.

Nk’uko byashyizwe mu cyezi muri uru ‘’Rwandiko rw’Inzira’’, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu barasanga ibiganiro bizira imbereka ari byo nzira imwe rukumbi yo gukemura ibibazo bya politiki byabaye agatereranzamba mu Rwanda. Ibi biganiro byafasha n’igihugu cy’u Rwanda kongera gutsura umubano n’ibihugu byo mu Karere bitagicana uwaka. Aha hakwibutswa ko ibi biganiro biri no mu mujyo w’umushinga Umuryango w’Abibumbye ufite wo gufasha kubaka amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Mu gushakira u Rwanda amahoro arambye, uru ‘’Rwandiko rw’Inzira’’ rurashyira mu cyezi zimwe mu ngingo zakwitabwaho mu biganiro bidaheza zibanda cyane cyane ku: kumvikana kuri demokarasi iboneye u Rwanda kandi irufasha gushyiraho inzego z’ubuyobozi zitanga ihumure n’ituze kuri buri Munyarwanda, kubaka igihugu kigendera ku mategeko, gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, kwiga uko ubukungu bw’igihugu bwasaranganywa mu Banyarwanda bose no mu Turere twose tw’igihugu n’ibindi.

Mu gusoza, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu barasaba abafatanyabikorwa bose kwitanga batizigama mu kureba uko ibikubiye muri uru ‘’Rwandiko rw’Inzira’’ byashyirwa mu bikorwa cyane cyane ko igihe ari iki kugira ngo u Rwanda rurangwe n’umutuzo, Abanyarwanda barangwe n’umudendezo. Aha kandi, barasanga Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME ariwe ugomba gufata iya mbere cyane cyane ko ishyirwa mu bikorwa by’uru ‘’Rwandiko rw’Inzira” byaba umurage mwiza yaba ahaye igihugu cy’u Rwanda bityo Abanyarwanda n’isi bakazabimwibukiraho ingoma ibihumbi.

Bikorewe i Kigali, kuwa 01 Nyakanga 2021

Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA

Prezidante w’Ishyaka DALFA UMURINZI (Sé)

Me NTAGANDA Bernard

Presida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri (Sé)