Diane Rwigara ati: “Nizere ko ntazasubira mu buroko ariko nibiba ngombwa ko mbusubiramo, nzabusubiramo.”

Diane Rwigara

Mu gihe urubanza rwa Diane Rwigara, aregwamo kugumura abaturage ruzasubukurwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Ugushyingo 2018, Diane Rwigara yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) ko u Rwanda rumeze nka Gereza urinze iyo Gereza akaba ari ishyaka FPR rya Perezida Paul Kagame.

Diane Rwigara, w’imyaka 37 y’amavuko, yarekuwe by’agateganyo mu ntangiriro z’Ukwakira 2018 ngo aburane adafunze nyuma yo kumara umwaka afunze by’agateganyo. Yaregwaga gukoresha impapuro mpimbano mu gushaka imikono yo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yari ateganijwe mu 2017. Muri ayo matora ntabwo Diane Rwigara yashoboye kuyajyamo kuko kandidatire yaranzwe ashinjwa kutuzuza imikono yasabwaga ngo no gusinyisha abapfuye.

“Nibwo ngisohoka muri Gereza, ariko igihugu cyanjye ndabona kimeze nka Gereza. Umurinzi w’iyo Gereza na wundi ni ishyaka FPR riri ku butegetsi, ridutegeka uburyo tugomba kubaho, ibyo tugomba gukora, n’ibyo tugomba kuvuga” : Ibi Diane Rwigara akaba yabitangarije abanyamakuru ba AFP bamusanze iwabo mu rugo i Kigali.

Diane Rwigara yakomeje agira ati:” Ntabwo natangajwe n’ifungwa ryanjye. Umuntu wese ugerageje kuvuga ibitagenda mu butegetsi, uhita ufatwa, ugafungwa cyangwa ugatakaza ubuzima. Nari mbyiteguye nk’igisubizo cya Leta y’u Rwanda.”

Diane Rwigara avuga ko ibyamubabaje kurushaho ari ukubona nyina Adeline Mukangemanyi na murumuna we Anne Uwamahoro Rwigara nabo bari mu kaga.

Diane Rwigara, Adeline Mukangemanyi na Adeline Rwigara batawe muri yombi muri Nzeri 2017. Diane na Nyina barekuwe by’agateganyo mu ntangiriro z’Ukwakira 2018, bagomba kongera kujya mu rukiko kuri uyu wa gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018 baregwa gushaka gutuma kugumura abaturage. Ibirego byaregwaga Anne Rwigara byo byahagaritswe mu Ukwakira 2017, bikaba bivugwa ko byatewe n’igitutu cya Leta y’Amerika dore ko Anne afite ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Diane Rwigara ashinja Leta y’u Rwanda agira ati:“Umuryango wanjye ntaho wari uhuriye n’ibikorwa byanjye bya politiki, mbese numvise nguye mu kantu igihe nabo bafatwaga, mbese umuryango wanjye wagombaga guhanwa kubera ibikorwa byanjye, kwibasira imiryango cyangwa inshuti ni uburyo Leta y’u Rwanda ikoresha ku bayinenga”  

Nabibutsa ko kwangira Diane Rwigara kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika byanenzwe n’ibihugu by’amahanga byiganjemo iby’i Burayi n’Amerika ndetse n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu.

Ngo n’ubwo bwose hari ingaruka mbi zishoboka, Diane Rwigara yemeza ashikamye ko azakomeza urugamba rwe rwa politiki.

Diane Rwigara avuga kandi ko ikibura mu Rwanda ari politiki irimo gushyira mu gaciro aho buri wese agomba kwisobanura ku bikorwa bye kuko abari mu ishyaka riri ku butegetsi rya FPR ntawe ufite uburenganzira bwo kubabaza ku byo bakora.

Ku bijyanye no gushaka imyanya y’ubutegetsi, Diane Rwigara yagize ati: “Ntabwo ndi muri runo rugamba nshaka ibyubahiro cyangwa ikuzo ariko abashobora kuzana impinduka mu Rwanda, nitwe abanyarwanda, ntawe uzabikora mu mwanya wacu”

Diane Rwigara yabajijwe no ku rubanza rwe avuga ko ari umwere ko ibirego aregwa ari ibitekinikano byahimbwe kuko yari yeyemeje guhangana n’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-Inkotanyi. Asoza yagize ati: “Nizere ko ntazasubira mu buroko ariko nibiba ngombwa ko mbusubiramo, nzabusubiramo.”