Diane Rwigara yabwiye abacamanza ati “Mufite ububasha mwandekura, ariko mvugishije ukuri ntabwo mufite.”

Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi bageze mu rukiko rukuru ku Kimihurura ahagana saa moya n’igice n’ubwo iburanisha ku bujurire bwabo ryari riteganyijwe saa tatu z’iki gitondo. Urubanza rugitangira Mukangemanyi yavuze ko akirwaye adafite imbaraga zo kuburana, byateshejwe agaciro urubanza rurakomeza rurangira ahagana saa kumi n’imwe. Diane yavuze ko nubwo yajuriye atize ko hari icyo bizatanga.

Ubushize Adeline Mukangemanyi Rwigara ntabwo yaje mu iburanisha kubera uburwayi. Uyu munsi yaje yambaye umwambaro wa roza kimwe n’umukobwa we

Baje kuburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bakatiwe mu kwezi gushize.

Mu cyumba k’iburanisha kugeza saa mbili n’igicehari abantu bagera kuri 30 baje gukurikirana urubanza hamwe n’abaregwa, abunganizi babo, abacungagereza babazanye n’abanyamakuru bake.

Abunganizi b’abaregwa bombi, Me Gatera Gashabana wa Adeline Mukangemanyi na Me Pierre Celestin Buhuru wunganira Diane bombi barahari.

Buri wese yicaranye n’umwunganizi we barasa n’abategura urubanza.

Abunganizi babo bose barahari

Abunganizi babo bose barahari

Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

We, Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.

Nyina Adeline Rwigara we hiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.

Saa tatu n’iminota irindwi (7) abacamanza binjiye mu rukiko batangira iburanisha.

Batangiye basomera abaregwa imyirondoro yabo n’ibyaha baregwa…

Iburanisha rigitangira, Adeline Rwigara Mukangemanyi yavuze ko akirwaye bityo yumva ataburana.

Yabanje gushimira urukiko ko mu iburanisha riheruka rwumvise ubusabe bwe ko arwaye  gusa avuga ko akirwaye ndetse ko ari ku miti ikomeye ku buryo adafite imbaraga.

Adenine Rwigara avuga ko ubu burwayi buturuka ku iyicarubozo (torture) yakorewe we n’abari bafashwe bo mu muryango we ubwo bari mu bugenzacyaha kuva mu matariki ya 28 cyangwa 29/08/2017 nk’uko we abivuga.

Nta kimenyetso kerekana uburwayi bwe yagaragaje, avuga ko ibyangombwa byose akura kwa muganga bifatwa n’ubuyobozi bwa gereza afungiyemo, akavuga ko Urukiko rufite ububasha bwazajya kubisuzuma.

Ati “Situation (imimerere y’ (ubuzima)) yanjye yagiye yiyagrava (ikomera).”

Yavuze ko n’ejo yavuye kwa muganga ariko ngo ababajwe no kuba uyu munsi yimwe uburenganzira bwo kwifubika kandi arwaye.

Ati “Mfite na foulard isa n’iyi myenda (impuzankano y’abagororwa) ariko nasabye kuyambara baranyangira.”

Adeline Mukangemanyi aravuga ko ubuyobozi bwa gereza bwanze ko yifubika kandi arwaye, ndetse ngo bamwimye amazi ashyushye yo gukaraba yandikiwe na muganga

Adeline Mukangemanyi aravuga ko ubuyobozi bwa gereza bwanze ko yifubika kandi arwaye, ndetse ngo bamwimye amazi ashyushye yo gukaraba yandikiwe na muganga

Avuga kandi ko no gukora isuku atoroherezwa ati “ntabwo mbona amazi ashyushye yo gukaraba nandikiwe na muganga (yavuganaga ikiniga)”

Me Gatera Gashabana wunganira Adeline yabwiye Urukiko ko umukiliya we nubwo ajya kwa muganga ariko atisanzura kuko ajyayo hari abandi bantu bamuherekeje bahita bafatira icyangombwa cyose ahawe.

Agaragaza ko bafite ‘certificats medicaux administratifs’ (impapuro z’uburwayi zitangwa na muganga) zirimo iyo ku wa 07 na 11 Ugushyingo ndetse ko muganga yagaragaje ko umukiliya we akeneye ikiruhuko cy’uburwayi ariko ko bitubahirijwe kuko ibi byemezo byose bihita bitwarwa na gereza.

Me Gashabana yasabaga ko urukiko rwakuraho izi mbogamizi zibuza ubwisanzure umukiliya we kwivuza uko bikwiye no guhabwa ikiruhuko cy’uburwayi, yanavuze ko na bo nta myanzuro y’ubushinjacyaha bafite.

Diane Rwigara wari wabanje kuvugira umubyeyi we ko atabasha guhaguruka kuko arwaye, we ahawe umwanya yavuze ko yiteguye kuburana.

Gusa umwunganizi we Me Buhuru Pierre Celestin avuga ko babonye imyanzuro y’ibikubiye mu bwiregure bwabo ariko batigeze bagezwaho iy’ubushinjacyaha.

Me Buhuru akavuga ko nubwo biteguye kuburana, iyi ari imbogamizi ariko ko urukiko rubisuzumye rugasanga iburanisha rikwiye gukomeza babyiteguye ariko Ubushinjacyaha ntibuhabwe ijambo kuko butatanze imyanzuro yabwo.

Diane yanyujijemo ajya mu bwiherero, aha yari avuyeyo

Diane yanyujijemo ajya mu bwiherero, aha yari avuyeyo

Umushinjacyaha Faustin Nkusi umwe mu bagize inteko y’ubushinjacyaha, yavuze ko Urukiko rudashobora guha agaciro ibyavugwaga mu magambo gusa ko Adeline Rwigara arwaye kuko no mu iburanisha riheruka Urukiko rwari rwabisuzumye ruvuga ko rutagendera ku byifuzo bidafitiwe ibyangombwa bigenwa n’amategeko (yavugaga repos medical).

Nkusi yagize ati “Twese turivuza, iyo muganga akwandikiye imiti urabimenya, iyo akwandikiye repos medical urabimenya.”

Uyu mushinjacyaha kandi yagarutse ku kuba uruhande rw’abaregwa rutarabonye imyanzuro y’Ubushinjacyaha, avuga ko iyi myanzuro bayibahaye mu iburanisha riheruka ndetse bakayishyira no muri ‘system’ ahobwo kwitwaza ko batayibonye ari ubushake buke bwo kuburana.

Abacamanza bavuye kwiherera batesha agaciro ibivugwa n’abaregwa

Nyuma y’umuherero umaze iminota 35, Urukiko rutesheje agaciro impamvu zatanzwe n’abaregwa, ndetse  bagaragaza imbogamizi zibanziriza urubanza.

Umucamanza avuga ko ibyatangajwe na Adeline Rwigara wavugaga ko atiteguye kuburana kuko akirwaye bidahagije kubivuga mu magambo, ko nta kemezo kigaragaza ko muganga yavuze ko agomba guhabwa ikiruhuko cy’uburwayi.

Yavuze kandi Ko ibyo kuvuga ko batabonye imyanzuro y’ubushinjacyaha isubiza iy’abaregwa bitashingirwaho Urukiko rusubika iburanisha kuko ngo ‘system’ igaragaza ko iyo myanzuro yageze ku rukiko no ku baregwa tariki 06 Ugushyingo.

Ahise ategeka ko iburanisha rikomeza.

Me Gashaba yahise asobanura impamvu z’ubujurire, agaragaza ko urukiko rwisumbuye Rwa Nyarugenge rwafashe ikemezo cyo gufunga umukiliya we rwirengagije ibiteganywa n’ingingo ya 99 na 100 z’amategeko ahana kuko, zivuga ko ko uregwa icyaha aburanishwa n’urukiko rwgereye aho yafayiwe, aekemeza ko umukilaye we yafatiwe mu Kiyovu muri  Nyarugenge, bityo ngo yari kuburanishwa n’urukiko rwa Kacyiru.

Yanenze umucamanza wavuze ko Adeline Rwigara yafatiwe i Remera agendeye ku kuba ubwo yari ari mu bugenzacyaha yari acumbikiwe na station ya Polisi ya Remera. Gashabana akavuga ko ikemezo cyo gufunga by’agateganyo uwo yunganira kirengagije ingingo ya 23 igena ko imibereho y’umuntu ku giti ke itavogerwa, ngo cyafashwe hatagendewe ku bigenwa n’amategeko, ngo umukiliya we yafashwe mu buryo binyuranyije n’amategeko kandi ibyabo birafatirwa hatagendewe ku mategeko.

Ku mpamvu zikomeye zatumye uregwa afungwa, umucamanza yavuze ko uregwa yasibanganyije ibimemyetso.

Me Gashabana, we akavuga ko nta kimenyetso cyo gusibanyanya gihari kuko telephone n’ibindi byose bikekwa ko byakoreshejwe mu gukora ibyo akekwaho byafatiriwe.

Adeline Rwigara yafashe ijambo ntiyavuga byinshi, gusa avuga ko ibyo aregwa bishingiye ku kuba yaragaye akarengane yakorewe ko kwicirwa umugabo.

Yagereranyije ibyo yakoze no gukora ikiriyo ati “Ni ibyo naboherereje mbagayira, mbatakira…” ngo ni agahinda n’umujinya byo kubura umugabo we byabimuteye.

Yavuze ko atari guceceka ku rupfu rw’umugabo we, ngo audio zirimo amagambo akomeye aregwa, yazoherereza murumuna we amugaragariza akarengane yakorewe. Ati “Ni nko gukora ikiriyo.”

A. Rwigara wasabye umucamanza kumurekura kubera uburwayi, yavuze ko mu buzima bwe yari atararwara, ngo yarwaye nyuma yo gukorerwa iyicarubozo.

Ati “Mu buzima bwanjye mfashe kuri Bibiliya yera Sinari nzi uko imiti imera, narwariye muri CID.”

Diane ngo Ikemezo cyo kumufunga by’agateganyo nticyanamutunguye

Iburanisha rya none rirangiye basubijwe kuri gereza bafungiyemo

Iburanisha rya none rirangiye basubijwe kuri gereza bafungiyemo

Diane Rwigara na we yahawe umwanya ngo asobanure ubujurire bwe, yatangiye avuga ko ibyo ari kuregwa bishingiye ku kemezo yafashe cyo kujya gushaka kujya kwiyamamariza kuyobora u Rwanda agaragaza ibitagenda neza mu gihugu.

Umucamanza wasaga nk’umugarura mu murongo w’ikiburanwaho, yamubajije icyo avuga ko kemezo yaje kujuririra n’icyo akinenga.

Diane ati “Nticyanejeje nta n’ubwo cyantunguye…”

Yavuze ko ibyo aregwa ari ibinyoma bigamije kumucecekesha, avuga ko abatangabuhamya bavugwaho kumushinja barimo abamufashije mu bikorwa byo gushaka ibyemezo cyo kwiyamamaza, ariko ko batangiye gutotezwa kera bakaza no kubasaba kuza kumuhamya ibyaha akurikiranyweho.

Ati “Na bo sinabarenganya kuko bageze aho barabyemera kugira ngo bakize ubuzima bwabo.”

Asoza gusobanura ubujurire bwe, Diane Rwigara yabwiye abacamanza ati “Mufite ububasha mwandekura, ariko mvugishije ukuri ntabwo mufite.”

Abajijwe ikifuzo ku bujurire bwe, Diane Rwigara yavuze ko icyo asaba urukiko ari ukurekurwa ariko ko atabyizeye kuko ngo inzego z’ubutabera zikoreshwa na Leta.

Ati “Kubaregera ni nko kuburana n’umuhamba.” 

Kuko abaregwa aribo bavuga nyuma mu rubanza, asa n’usoza Diane Rwigara yavuze ko ibyemezo byose bimufatirwa ngo biba byavuye ku mabwiriza aturuka mu biro by’umukuru w’igihugu. Abwira abashinjacyaha ati “Ntawabarenganya.”

Diane ashinjwa kwangisha abaturage ubutegetsi buriho no gukwirakwiza ibihuha ubwo yatangizaga icyo yise Mouvement.

Umwunganizi we, Me Buhuru Pierre Celestin yavuze ko ibi byose bivugwa ko ari ukwangisha ubutegetsi abaturage n’ibihugu ari imvugo za politiki nk’uwari utangiye kuyinjiramo kandi ko yemerewe kugaragaza uruhande ahagazemo kabone n’iyo rwaba runyuranye n’ibyo Leta iriho yemera.

Ubushinjacyaha bwanenze ibyatangajwe n’uruhande rw’abaregwa, bwavuze ko Urukiko rwababuranishije rufite ububasha kuko ruri ku rwego rumwe n’urwo bifuza, bukavuga ko ikibazo kitaba ibilometero biri hagati y’aho bafatiwe n’aho urukiko ruri.

Umushinjacyaha yavugaga ko ari bo bahitamo urukiko baregera, ngo iyi mpamvu y’ububasha bw’urukiko ntifite ishingiro kuko abaregwa batanagaragaje icyo banenga urukiko rwafashe ikemezo bajuririye.

Bwasabye ko ikemezo cyafahwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kidakwiye guteshwa agaciro kuko impamvu z’ubujurire bw’abaregwa zidafite ishingiro.

Gusoma imyanzuro y’uru rubanza biteganyijwe ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, tariki 21 Ugushyingo.

Adeline Rwigara asubijwe kuri gereza nyuma y'iburanishwa

Adeline Rwigara asubijwe kuri gereza nyuma y’iburanishwa

Source:

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW