Diane Rwigara yashimangiye ko ibyangombwa yatanze byujuje ubuziranenge

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repunbulika, Mlle Diane Shima Rwigara ukomeje gukangaranya inkomamashyi za FPR Inkotanyi, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 30/06/2017, agaragaza uburyo yatanze ibyangombwa nyuzuye ariko bikangwa kubwo kumuzitira gusa ari nta mpamvu ifatika.

Diane Shima Rwigara yavuze ko yatanze imikono y’abamusinyiye 985 nk’uko na Komisiyo y’amatora ibyiyemerera, ariko ikarenga ikavuga ko imikono yemewe ari 512 yonyine, kandi ngo nayo irimo abasinye mu turere tutari two.

Mu gutanga ingero z’aho imikono y’abamusinyira yanzwe nkana, Rwigara yagaragaje ko Akarere ka Kicukiro abamusinyiye bose batemewe, mu gihe harimo n’umufasha mu by’itangazamakuru (PR), Bwana Norbert Muhire, n’ubu bari kumwe, ati :Kwanga umukono we (Signature) ni ikimenyetso ko n’abandi banzwe ku maherere”.

Mlle Diane Shima RWIGARA yavuze kandi ko hari ikindi cyangombwa bari babwiwe ko kituzuye, kigaragaza ubwenegihugu bw’inkomoko bw’umwe mu babyeyi be, cyari cyanzwe kuko ngo haburagamo ijambo “INKOMOKO”, ariko cyo uyu munsi bakaba bakibonye bundi bushya, cyongewemo iryo jambo.

Umukandida Diane Rwigara yashimangiye ko ibi byose biri kumukorerwa hagamijwe kumunaniza no kumuca intege ngo urugamba yatangiye arureke, ariko we akaba agifite imbaraga, ubushake n’umurava byo kurukomeza.

Umukandida Diane Shima Rwigara ukunzwe n benshi bifuza impinduka mu Rwanda, yavuze ko bakomeje gukusanya indi mikono mishya, nayo ngo bazayishyikirize Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, n’ubwo basanzwe bizeye neza ko iyo batanze mbere yose ari nta makemwa.

Ese Diane Rwigara yaba agiye gukorerwa akagambane nk’akakorewe Dr Theoneste Niyitegeka mu matora yo muri 2003 ubwo Komisiyo y’Amatora yavugaga ko atujuje imikono yo muri Gikongoro, kandi nyamara yari yaranayirengeje?

Tubitege amaso!

Frank Steven Ruta