Didas Gasana aragaya cyane imvugo ya Gén James Kabarebe irimo ivangura n’urwango

Didas Gasana

Mu isesengura yakoze ubwo twaganiraga kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mata 2019, Didas Gasana yasobanuye ko nta mpamvu yo kuvangura inzirakarengane z’abanyarwanda zishwe mu myaka isaga 25 ishize; baba abishwe na bamwe mu bari bashyigikiye ubutegetsi bwavuyeho, baba n’abishwe n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi.

Didas Gasana aranagaya imvugo ya Jenerali James Kabarebe wumvikanye muri iyi minsi avuga ko ngo hari abana bavukana ubukana bw’ingengabitekerezo ya jenoside.

Ibi, Didas abibonamo ivangura no kubiba urwango mu banyarwanda kuko iyo ufashe umuntu ukamutwerera ububi, ukamuhindanya, nta kindi biba bigamije uretse kugerageza kumwangisha abandi.

Didas Gasana akavuga rero ko ibi bintu ari ibyo kwirinda kugira ngo bitazateza akaga igihugu.