Donald Trump, arashinjwa gutuka ibihugu by’Afrika 

Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byabishakaje, Trump yaba yaravugiye ibyo bintu ejo kuwa kane aho akorera muri White House, ari mu nama na bamwe mu ntumwa za rubanda ku kibazo cy’abimukira bakomoka muri Afurika, muri Haiti no mu gihugu cya El Salvador cyo muri Amerika y’amajyepfo.

Naho nyirubwite, Perezida Trump yanditse ku rubuga rwa Twitter uyu munsi mu gitondo, ati: “Ni byo koko nakoresheje amagambo aremereye mu nama ku bimukira. Ariko ayatangajwe si yo navuze.”

Ibyo Perezida yanditse kuri Twitter

Muri ibyo bitangazamakuru, harimo ibikomeye nka The Washington Post, The New York Times na CNN. Mu mugambo ye, Perezida Trump ngo yaba yaravuze, ati: “Kuki twakwemerera abantu baturuka muri ibyo bihugu by’amazirantoki kuza hano iwacu? Twagombye ahubwo kwemera abava mu bihugu nka Norvege.”

Ayo magambo yakubise inkuba kw’isi yose. Umuvugizi w’Umuryango w’Afrika yiyunze ubumwe, Ebba Kalondo, yabwiye ikigo ntaramakuru Associated Press, ati: “Biteye ubwoba.” ANC, ishyaka riri ku butegetsi muri Afrika y’Epfo, ryatangaje ko amagambo ya Perezida Trump ari igitutsi kirenze imyumvire. Naho guverinoma ya Haiti yahamagaje ambasaderi w’Amerika i Port-au-Prince kugirango asobanure amagambo ya Perezida Trump.

No muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ubwaho, ibyo Perezida Trump yaba yaravuze byararenze benshi. James Comey, wahoze ayobora ibiro bikuri by’igipolisi FBI, yanditse kuri Twitter amagambo aha ikaze abimukira ari ku ishusho ry’ubwingenge, Statue de la Liberte, riri mu mujyi wa New York, agira, ati: “Nimumpe umunaniro wanyu. Ubukene bwanyu, nimuze ikivunge muruhuke muhumeke. Nimwohereze abatagira aho bikinga. Ndabamurikiye mwinjira mu rugi rwa zahabu.” James Comey asoza ubutumwa bwe, ati: “Ubuhangange bw’iki gihugu buturuka ku budasa bw’abagituye.”

Perezida Trump yirukanye Comey ku milimo ye umwaka ushize, kubera ko ibiro FBI byari byaratangiye anketi ku ruhare rw’Uburusiya mu matora yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu 2016.

Perezida Vicente Fox wahoze ategeka igihugu cya Mexique nawe yanditse kuri Twitter, ati: “Perezida Trump, umunwa wawe ni umwobo wuzuye amazirantoki wa mbere ku isi.” Na none, ati: “Ese wiyibagije ko nawe ukomoka ku bimukira?”

Ibitangazamakuru bya hano muri Amerika, harimo na VOA (Ijwi ry’Amerika), byabajije Perezidansi y’Amerika White House icyo ibivugaho. Umuvugizi wayo, Raj Shah, yashubije mu itangazo yashyize ahagaragara, ati: “Perezida azemera gusa umushinga w’itegeko ugorora irya tombola y’abimukira n’abimukira banyuze mu nzira zemewe.” Iri tangazo ariko ntirivuguruza ibivugwa mu bitangazamakuru.

Ijwi ry’Amerika ryisunze kandi ibiro by’intumwa za rubanda zari mu nama zaba zarashyize ku karubanda amagambo ya Perezida Trump. Ariko abakozi babo birinze kugira icyo baritangariza.

VOA