Donald Trump yatangiye kwisubiraho!

Kuva yatorwa ku wa kabiri tariki ya 09 Ugushyingo 2016, Donald Trump akomeje kugaragaza imvugo itandukanye n’iyo yakoreshaga yiyamamaza.

Donald Trump mbere wapinganga Perezida Obama yatangaje ko Obama ari umuntu mwiza ko azamwitabaza mu kumugisha inama mu minsi iri imbere! Mu gihe mu minsi mike ishize Donald Trump yari agikomeza kwemeza ko Perezida Obama atavukiye muri Amerika ko icyemezo cye cy’amavuko ari igihimbano n’ibindi..

Akandi gashya ni uko Donald Trump yatangaje nyuma yo gutorwa ko abona umuryango wa Clinton ari umuryango mwiza ufite byinshi byiza ko nta kabuza azajya agisha inama Bill Clinton nk’uwahoze ari umukuru w’igihugu! Mu gihe mu minsi ishize yavuze ibibi byinshi cyane kuri uyu muryango.

Si ibyo gusa kuko Donald Trump amaze kwisuniraho kuri byinshi yari yarijeje abanyamerika ari nabyo byatumye atsinda amatora.

Mu mezi make  ashize Donald Trump yari yaravuze ko umugambi ujyanye n’ubwinshingizi mu kwivuza Patient Protection and Affordable Care Act  uzwi cyane nka Obamacare wagenze nabi ko azawusesa ariko kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, Donald Trump yatangaje ko uwo mugambi uzagumaho ariko ko hari ibizahindurwamo!

Bimwe mu byo ngo atazahindura ni ingingo ivuga ko amasosiyete atanga ubwinshingizi mu kwivuza adashobora kwanga guha ubwinshingizi mu kwivuza umuntu bitewe n’uko amagara ye ameze. Indi ngingo ngo ni ituma abana bashobora kwivuza igihe kirekire bakoresheje ubwishingane mu kwuvuza bw’ababyeyi babo. Inzo ngingo zombi Trump yivugiye ko yazikunze cyane!

Si ibyo gusa kuko mu minsi ishize yari yatangaje ko natorwa azashyiraho amategeko abuza abayislamu kwinjira muri Amerika. Ariko igitangaje ni uko ku wa kane tariki ya 10 Ugushyingo 2016 byari byasibwe ku rubuga rwa interineti rwe nyuma biza gusubizwaho hatangazwa ko hari habaye akabazo ka tekiniki!

Iby’urukuta yavuze ngo azubaka hagati y’Amerika na Mexique kandi ngo rukarihwa na Mexique narwo rushobora kumera nka ya mahembe y’imbwa! Kuko ku wa gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, Newt Gingrich, umwe mu bashyigikiye Trump bidasubirwaho yatangaje ko Trump azakoresha ingufu nyinshi mu kurinda imipaka ya Amerika ariko ko ikiguzi bizatwara atazatakaza umwanya mu nini ajya kucyishyuza igihugu cya Mexique, ngo bwari uburyo bwo gushushya urugamba mu kwiyamamaza!

Mu gusoza twakwibaza tuti, umuntu nka Trump uzatangira imirimo ye ku mugaragaro nka Perezida w’Amerika kuri uyu wa 20 Mutarama 2017 mu byo yijeje abaturage azaba asigaje bingahe? Kuvuga amagambo utanga icyize ku baturage ni ibintu byoroshye ariko kubishyira u bikorwa nabyo bikaba bisaba byinshi.

Uwavuga ko muri aya matora abanyamerika babuze uwo batora bagapfa gutora Trump kuko byasaga nko guhitamo hagati yibibi bibiri ntabwo yaba yibeshye! Trump yakoresheje imvugo yoroshye ishobora kumvwa na benshi ariko igoye gushyira mu ngiro.

Marc Matabaro

Email: [email protected]