Dore ingero eshatu za bimwe muri ibyo binyoma bya Paul Kagame

1-Gufata abatutsi bavutse jenoside yararangiye kera, n’abatutsi batari mu Rwanda mu gihe cya jenoside, ndetse n’abatutsi bataravuka, abo bose ukabita abacikacumu ni ukugoreka amateka. Dore ukuri: Abacikacumu ni abatutsi, mu gihe cya jenoside, bari mu Rwanda imbere bahigwa bukware n’Interahamwe zifatanyije nabamwe mu ngabo za Paul Kagame hagamijwe kubamaraho.

2-Gufata abahutu bose ndetse n’abataravuka ukabita abajenosideri ni ukuyobya amateka. Dore ukuri: Paul Kagame yohereje bamwe mu basirikare be bacengera Interahamwe, bafatanya nazo kwica abatutsi. Abahutu bose ntibinjiye mu Interahamwe, cyangwa ngo bazitorere kubabera intumwa. Icyaha ni gatozi. Nta gushyira abahutu bose mu gatebo kamwe, hanyuma ukabita abajenosideri.

Abajenosideri ni: bamwe mu bahutu bari bibumbiye mu mutwe w’Interahamwe hamwe na Paul Kagame wayitangije ahanura indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana n’agatsiko k’abasirikare bakuru bamurindaga bafatanyije kwohereza zimwe mu ngabo z’inkotanyi (special forces) gucengera mu Interahamwe zigafatanya gukora itsembabwoko n’itsembatsemba.

3-Kwemeza ko amagufa yanitse mu nzibutso zose za jenoside ari ay’abatutsi gusa ni ukuyobya amateka. Dore ukuri: Ingabo z’indobanure za Paul Kagame zishe abahutu batagira ingano hirya no hino mu gihugu, zibashyingura mu byobo rusange hirya no hino mu gihugu. Dufite ubuhamya bufatika kandi buhagije bwerekana ko igihe igikorwa cyo gutaburura no gushyira amagufa mu nzibutso cyatangiraga, amagufa y’abahutu nayo yataburuwe agashyirwa mu nzibutso ziri hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Amagufa y’abo bahutu yanitse hamwe n’ay’abatutsi mu nzibutso za jenoside. Ayo magufa y’abahutu nayo agomba gushyingurwa mu cyubahiro aho gukomeza gukinirwaho inkinamico kubera inyungu bwite za Paul Kagame.

Ntagushyira ingabo z’Inkotanyi muri rusange cyangwa abatutsi bose mu gatebo kamwe ukabitiranya n’izo ngabo z’indobanure za Paul Kagame zakoze amarorerwa.

Byanditswe na Jackson Munyeragwe