Dosiye y’iperereza ku ndege ya Juvénal Habyarimana yafunzwe n’urukiko

Perezida Yuvenali Habyalimana

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwategetse ko dosiye y’iperereza ku iraswa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana ifungwa.

Dosiye y’iyi ndege yari irimo ba Perezida Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi yateje umwiryane hagati y’ubutegetsi bwa Kigali na Paris mu myaka 20 ishize.

Umwanzuro w’uru rukiko – rwa nyuma rwo kujuririramo imanza mu Bufaransa – ushyize iherezo ku iperereza ku bagize uruhare mu iraswa ry’iriya ndege mu nkiko z’Ubufaransa.

Mu 2020 urukiko rw’ubujurire i Paris rwari rwafashe umwanzuro nk’uyu.

Icyo gihe abunganira umuryango wa Juvenal Habyarimana hamwe na bamwe mu bafaransa b’abakozi b’indege bari bayirimo bagejeje ikirego muri uru rukiko rusesa imanza.

Abunganira impande zombi bavuze iki?

Me Bernard Maingain wunganira uruhande rw’abarezwe bo mu butegetsi bwa Kigali yavuze ko iri ari iherezo ku myaka myinshi “y’ibinyoma ku bakiriya banjye”.

Yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Iyi dosiye irangiye uko yagombaga kurangira, aribyo ko abakiriya bacu ntacyo bakurikiranweho n’inkiko z’Ubufaransa mu buryo budasubirwaho.

“Nkubutse i Kigali, ariko nakumenyesha ko abakiliya banjye bari barambiwe iyi dosiye…ubu rero noneho ijambo rirafunguye tugiye kumenya ibyabaye.”

Naho Me Philippe Meilhac wunganira Agathe Habyarimana yavuze ko bashobora iki ari icyemezo kitamushimishije ariko kandi kitamutunguye.

Ati: “Urukiko rusesa imanza rwakoze akazi karwo, rwagerageje kujya mu minzi y’urubanza ariko rufite imbogamizi nyinshi, ubwo rero ntacyo bihinduye ku kibazo nyirizina.

“Ubu dufite inzira ebyiri twacamo, dushobora kujurira mu rukiko rw’Uburayi rwubahiriza uburenganzira bwa muntu, cyangwa tugasaba ko urubanza rutangizwa duzanye ibirego bishya.”

‘Gufungura dosiye yashyinguwe ni ukugarura ibibazo’ – Kagame

Iyo ndege yahanuwe mu ijoro rya tariki 06/04/1994, bucyeye hatangira jenoside yiciwemo Abatutsi basaga 800,000 n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi.

Iperereza ku ihanurwa ryayo ryatangijwe n’Ubufaransa mu 1998 nyuma y’uko imiryango y’abari bayirimo, abayitwaraga n’abakozi bayo ibisabye.

Mbere, iperereza ryibandaga ku bantu bari hafi ya Perezida Paul Kagame wari uyoboye inyeshyamba za FPR zafashe ubutegetsi tariki 04/07/1994.

Hagati ya 2006 na 2009 u Rwanda rwahagaritse umubano n’Ubufaransa nyuma y’uko umucamanza Jean-Louis Bruguière asohoye inyandiko zo gufata bamwe mu beregereye Kagame kuri iyo dosiye.

Mu 2012, raporo y’impuguke z’Abafaransa yerekanye ko iyo ndege yaba yarahanuwe n’abahezanguni bo ku ruhande rwa Habyarimana babonaga ko we ashaka kumvikana na FPR mu masezerano ya Arusha yari arimbanyije.

Mu 2018 urukiko rw’ibanze i Paris rwategetse ko iperereza ku ihanurwa ry’iriya ndege rihagarara kuko nta bimenyetso bishinja abo ku ruhande rw’ubutegetsi mu Rwanda.

Abagize imiryango y’abari mu ndege bakomereje mu bujurire.

Mu 2020 ubwo umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wariho ufata intera yo kumera neza, kuri iyi dosiye Perezida Kagame yabwiye ikinyamakuru JeuneAfrique ko;

“Kongera gufungura dosiye yashyinguwe ni ukugarura ibibazo. Niba ibyo bidashyiguwe burundu, umubano wacu ushobora guhungabana mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.

BBC