Dosiye y’ipingu rya Cyuma igeze he? Yitabye urukiko, abamurega n’abacamanza bongera kubura

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné wamenyekanye cyane ku mazina Cyuma Hassan, yongeye kwitaba urukiko ku nshuro ya kabiri, nyuma y’aho afunguriwe, ariko izi nshuro zombie yitabye agera ku rukiko akabwirwa ko urubanza rutakibaye, ntabone umucamanza , ntabone umushinjacyaha.

Kuri iyi nshuro ya kabiri, ubwo yagereaga ku rukiko rukuru, aho yari yitabye kuburana ibyo ubushinjacyaha bwajuririye buvuga ko atari akwiriye gufungurwa, akomeje guterwa urujijo no kuba abamujuririye bataboneka, n’umucamanza ntaboneke. Avugana n’itangazamakuru, Cyuma yagaragaje ko bidasobanutse ukuntu urubanza rwe rutaburanwa ngo rurangire ruve mu nzira, akaba akomeje kugumishwa mu gihirahiro kimugira ukekwaho icyaha, dore ko n’ikarita y’itangazamakuru yamaze kwishyura amafaranga y’ikiguzi cyayo, nyamara urwego rw’abanyamakuru ruyitanga RMC rukaba rwarayimwimye rwitwaje ko agikurikiranywe n’inkiko.

Cyuma kandiaherutse gutegekwa gutanga ikirego cy’ipingu ryatoraguwe iwe, ariko byarangiye RIB imubwiye ko igiye kurikoraho iperereza, kugeza ubu nta kindi gisubizo yari yahabwa, ntaramenya ibyavuye muri iryo perereza cyangwa se niba rizigera rinakorwa, dore ko amapingu yari yatawe iwe yariho ikirango cya Police y’u Rwanda.

Indi dosiye ya gatatu ya Cyuma mu bijyanye n’ubutabera, ni aho yatanze ikirego ku bantu bamutuk bamusebya, bamutega iminsi banamwangisha rubanda bakoresheje imbunga nkoranyambaga, abo yareze bakaba barangajwe imbere na Tom Ndahiro, ariko iki kiego RIB ikaba yaramubwiye ko itazagikurikirana. Cyuma avuga ko byamutngaje kuba hari abica amategeko nkana, ariko RIB ikaba itemera kubakurikirana.

Mu magambo arambuye, byose Cyuma yabisobanuye mu kiganiro: