Dr Bizimana Jean Damascene niba atari umubeshyi kabuhariwe ni ba bandi bagize umwuga ibyo gusetsa (comédien)

Dr Jean Damascène Bizimana

Mu nyandiko yaciye mu kinyamakuru izuba rirashe, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iyobowe na Dr Bizimana Jean Damascene yemeza ko ngo Leta ya Juvenal Habyarimana, aho guca irondakarere ryimakajwe n’ubutegetsi bwayibanjirije, ahubwo bwaryimakaje kurushaho. Ngo Abanyagisenyi (Perefegitura Habyarimana yakomokagamo) n’Abanyaruhengeli, bari bihariye 65% mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, mu gisirikari ho bakabamo ku bwiganze bwa 97%!

Aya ni amwe mu magambo yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, mu muhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 22, kuri uyu wa 7 Mata 2016.

Dr Bizimana yabanje gusobanura uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe mu banyarwanda bwa mbere ku gihe cy’Abakoloni b’Ababiligi, ayo macakubiri akomeza kwimakazwa na nyuma y’ubwigenge. Ngo Gereza ya 1930 iherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali, yubatse mu mwaka wa 1930 nk’igikoresho cy’iterabwoba, ikajya ifungirwamo Abanyarwanda bagaragazaga ko badashyigikiye amacakubiri!

Dr Bizimana, imbere ya Perezida Kagame na mugenzi we Dr Magufuli wa Tanzania, yanenze Leta ya Habyarimana ko yateguye Jenoside yaje gushyirwa mu bikorwa na Leta y’Abatabazi. Yasobanuye ko umugambi wa Jenoside bawushyize mu bikorwa bitwaje ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yahanuwe mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994, “nubwo wari warateguwe kera”!!

Dr Bizimana ni umubeshyi kabuhariwe!

Duhereye ku mibare yatanzwe na Dr Bizimana ngo abanyagisenyi n’abanyaruhengeri bari bihariye 65% mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, mu gisirikari ho bakabamo ku bwiganze bwa 97%! Birasekeje cyane kubyumva. Icyo uyu mugabo yirengagiza ni uko abanyarwanda benshi bo mu moko atandukanye bavuka mu turere dutandukanye tw’u Rwanda babaye mu nzego za Leta n’igisirikare bakiriho ndetse n’inyandiko z’icyo gihe zikaba zikiriho.

Urugero tugiye guha Dr Bizimana rwerekana ko abeshya ni urwo mu ngabo z’u Rwanda aho yihandagaza akabeshya ngo 97% bavaga muri Gisenyi na Ruhengeri.

Dore uko ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda na Gendarmerie byari bimeze muri 1994, abayoboraga inzego zitandukanye n’aho bakomokaga.

Ministeri y’ingabo

Ministre w’ingabo: Augustin Bizimana:                                                                                       Byumba

Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’amategeko: Colonel Déogratias Ndibwami:                     Gisenyi

Umuyobozi ushinzwe iperereza ryo hanze: Colonel GD Laurent Rutayisire:                           Gikongoro

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi: Major Ir Emmanuel Munyaruguru:                             Ruhengeri

Umuyobozi ushinzwe kugura ibikoresho n’icungamari: Lt Colonel Cyprien Kayumba:         Byumba

Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare: Colonel Edouard Hakizimana:        Gisenyi

Urukiko rwa Gisirikare: Major GD: Augustin Cyiza: Cyangugu

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda

Umugaba ingabo z’u Rwanda: Général Major Déogratias Nsabimana:                                    Ruhengeri

Ushinzwe abakozi (G1): Colonel Joseph Murasampongo :                                                Gitarama

Ushinzwe Iperereza (G2): Colonel BEMSG Aloys Ntiwiragabo:                                                 Gisenyi

Ushinzwe imirwano (G3): Général de Brigade I.G. Gratien Kabiligi:                                        Cyangugu

Ushinzwe ibikoresho (G4): Lieutenant Colonel BEMS Augustin Rwamanywa:                       Gikongoro

Ubuyobozi bukuru bwa Gendarmerie

Umugaba mukuru: Général Major Augustin Ndindiliyimana                                                    Butare

Ushinzwe abakozi (G1): Major Théophile Gakara:                                                       Byumba

Ushinzwe Iperereza (G2): Major Stanislas Kinyoni:                                                    Kigali

Ushinzwe imirwano (G3): Lt Col Paul Rwarakabije:                                                   Ruhengeri

Ushinzwe ibikoresho (G4): Major Jean Baptiste Nsanzimfura:                                        Kigali

Byibura mbere ya 1994 buri Perefegitura y’u Rwanda yari ifite abasirikare barenze batanu bo mu rwego rwo hejuru dore bamwe muri bo:

Kigali

1.Gen de Brig. BEM Marcel Gatsinzi

2.Colonel BEMS Félicien Muberuka

3.Colonel Anserme Nshizirungu

4. Lt Colonel Epimaque Ruhashya

Gitarama

1.Colonel Joseph Murasampongo

2.Lt Colonel BEM Innocent Kamanzi

3.Major GD Léandre Nderelimana

4. Major GD Gabriel Kanamugire

5.Major GD Jeanne Ndamage

Butare

1. Gen Major BEM Augustin Ndindiliyimana

2. Colonel Francois Munyengango

3. Colonel Pilote Sébastien Ntahobali

4.Lt Colonel Alphonse Nzungize

5. Lt Colonel BEMS Alphonse Nteziryayo

6. Lt Colonel BEM Edourard Gasarabwe

Gikongoro

1. Colonel Aloys Simba

2. Colonel GD Laurent Rutayisire

3. Lt Colonel Dr Bizumuremyi

4. Lt Colonel Dr Mugemanyi

5. Lt Colonel BEMS Augustin Rwamanywa

6. Colonel BEM Vénant Musonera

Cyangugu

1.Gen de Brig I.G. Gratien Kabiligi

2.Lt Colonel Innocent Rwanyagasore

3. Lt Colonel BEM Ephrem Rwabarinda

4. Lt Colonel GD Innocent Bavugamenshi

5. Lt Colonel Claudien Singirankabo

6. Major Augustin Cyiza

7. Major Alexis Rwabukwisi

Kibuye

1.Colonel BEM Baltazar Ndengeyinka

2. Lt Colonel JMV Ndahimana

3. Lt Colonel BAM Aloys Baranyeretse

4. Major GD PC Haguma

5. Major Bernard Ntuyahaga

63. Lt Colonel GD JMV Nzapfakumunsi

Gisenyi

1.Colonel Déogratias Ndibwami

2.Colonel Edouard Hakizimana

3.Colonel BEMSG Aloys Ntiwiragaba

4. Lt Colonel Laurent Nubaha

5.Lt Colonel Dr Laurent Baransaritse

Ruhengeri

1.Gen Major BEM Déogratias Nsabimana

2.Gen de Brig Léonidas Rusatira

3.Colonel Pilote André Kanyamanza

4.Lt Colonel BEM Phénéas Munyarugarama

5.Lt Colonel GD Paul Rwarakabije

Byumba

1.Gen Major BEM Augustin Bizimungu

2.Colonel BEM Anserme Nkuliyekubona

3.Lt Colonel BEM Juvénal Buhufite

4. Lt Colonel EPS Tharcisse Muvunyi

5.Lt Colonel Cyprien Kayumba

6. Lt Colonel Ir Jean Bosco Ruhorahoza

7. Lt Colonel Dr Kazenga

8. Lt Colonel Ladislas Ndekezi

Kibungo

1: Colonel GD PC Rwagafirita

2. Colonel I.G. Tharcisse Renzaho

3. Lt Colonel BEM Antoine Sebahire

4.Major Augustin Gatarayiha

5.Major Pilote Zacharie Habiyambere

(ushaka kumenya abasirikare b‘ingabo z’u Rwanda mbere ya 1994 n’aho bakomokaga yabisanga hano>>

Mu gusoza iyi nyandiko nifuzaga kubaza Dr Bizimana nawe akatubwira urutonde rw’abasirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda z’ubu n’aho bakomoka kugira ngo turebe niba hari ibyakosowe mu byo anenga.

Mu iperereza The Rwandan yakoze yasanze mu basirikare b’u Rwanda rw’ubu bo mu rwego rwo hejuru (officiers supérieurs/ senior officers) barenga 1000 harimo abahutu batarenga 20! Iyo unasesenguye aho n’abo batutsi barenga 980 bakomoka usanga hafi abarenga 900 baraturutse i Bugande! Ese ibi byo Dr Bizimana atabinenga?

Ben Barugahare