Dr Christopher Kayumba yagizwe umwere n’urukiko!

Dr Christopher Kayumba

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yatesheje agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha ategeka ko umunyapolitiki Christopher Kayumba ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa. Ubushinjacyaha bumurega ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Mu cyemezo cy’umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nta na hamwe yahaye agaciro ibimenyetso by’ubushinjacyaha bushingiraho burega Umunyapolitiki Christopher Kayumba ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha.

Umucamanza yarasesenguye ategeka ko nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko Bwana Kayumba yakoze ibyo byaha ku bantu batandukanye.

Ubushinjacyaha bumurega ko mu mwaka wa 2012 umukozi wo mu rugo Gorette Yankurije wari ufite imyaka 23 y’amavuko Kayumba yamusambanyije ku gahato ahamaze iminsi itatu , nyuma yo kumushuka ngo age kumukorera amasuku mu cyumba Shebuja yararagamo.

Ubushinjacyaha ku byaha byombi bwari bwasabiye Kayumba igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu muri gereza. Ubushinjacyaha bugashingira ku mvugo za Yankurije watekerereje uwari umuzamu kwa Kayumba Robert Nahayo ibyamubayeho.

Umuzamu akavuga ko Yankurije atari uwa mbere kuko ngo hari n’undi witwa Umulisa wasohotse mu nzu kwa Kayumba arira avuga ko nyina yamubyariye ubusa , umuzamu agakeka ko Kayumba yari amaze kumusambanya ku gahato.

Kayumba kandi ubushinjacyaha bwamuregaga ko mu 2017 yashatse gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Ntarindwa Phiona Mutoni. Uyu icyo gihe yari umunyeshuli yigishije mu ishuli ry’itangazamakuru.

Akavuga ko yagiye gushaka uwari ukuriye iryo shuli Bwana Joseph Njuguna amubwira ko Kayumba yashatse kumusambanya ku gahato ubwo yashakaga ko yamufasha agakora imenyerezamwuga mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA.

Kayumba n’umwunganira mu mategeko Jean Bosco Ntirenganya Seif , bakavuga ko uretse amagambo masa, nta bindi bimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho bumurega ibyaha. Bavuga ko hagombye kuba hagaragara raporo ya muganga yerekana niba koko uregwa yarakoze ibyaha

Urukiko rwanzuye ko ubuhamya bwa Yankurije budahagije kuko butafatwa nk’ikimenyetso cy’uko yasambanyijwe. Ubuhamya bw’uwari umuzamu kwa Kayumba nabwo umucamanza yabuteye utwatsi avuga ko bushingiye ku byo Yankurije yari yaramubwiye.

Ku bireba Phiona Muthoni urukiko rwavuze ko ubushinjacyaha bushingira ku buhamya bwa Yankurije na Nahayo Robert buvuga ko yashatse kongera gusambanya uwari umunyeshuli we mu ishuli ry’itangazamakuru.

Ubushinjacyaha bunashingira ku kuba Kayumba yaravuganaga n’uyu yigishije kuri telefone amurangira aho atuye ngo umumotari ahamugeze.

Rwavuze ko Phiona Muthoni ubwe yiyemereye ko nta bimenyetso afite bihagije ku byamubayeho. Kayumba akavuga ko yahisemo kubivuga nyuma y’imyaka ine bavugana. Kayumba akavuga ko iyo aba yarashatse kumusambanya ku gahato yashoboraga kumuregera ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bukamufatira ibihano bishingiye ku myitwarire.

Rushingiye ku ngingo z’amategeko, urukiko rwavuze ko ubuhamya bwa Yankurije na Nahayo bavuga ko Kayumba yashatse kongera gusambanya Yankurije undi agasohoka akamwihisha inyuma y’imodoka mu ijoro bitaribushoboke. Umucamanza yavuze ko n’ibikorwa bagaragaza ntaho bihurira n’ibiteganywa n’amategeko.

Ku bivugwa n’ubushinjacyaha ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuri Phiona Muthoni, urukiko rwasanze nta bimenyetso bidashidikanywaho byemeza ko yakoze iki cyaha. “Kuvugana na Ntarindwa Phiona Muthoni kuri telefone ubwa byo si ikimenyetso cy’uko Kayumba yashatse kumusambanya ku gahato.” Uko ni ko urukiko rwanzuye.

Nyuma y’iryo sesengura umucamanza yanzuye ko nta bimenyetso ko Kayumba yasambanyije ku gahato Gorette Yankurije wamukoreraga mu rugo. Yanzuye kandi ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha kuri Phiona Muthoni Ntarindwa wari umunyeshuli wa Kayumba muri Kaminuza y’u Rwanda bibumbatiye ugushidikanya. Itegeko rikavuga ko ugushidikanya k’ubushinjacyaha kurengera uregwa.

Umucamanza yahise atangaza ko urukiko rwanze ikirego cy’ubushinjacyaha kandi ko Kayumba atsinze urubanza yaburanaga. Umucamanza yategetse ko Kayumba agomba guhita arekurwa urubanza rukimara gusomwa.

Ni urubanza rwakurikiranwe n’abantu bake barimo itangazamakuru n’umunyamategeko Jean Bosco Ntirenganya Seif wunganira Christopher Kayumba. Iki cyemezo cy’urukiko uku ni ko yacyakiriye.

Igihe Radio Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yayitangazaga ntabwo hari hakamenyekanye niba ubushinjacyaha bwatsinzwe muri uru rubanza buzemera icyemezo cy’urukiko uko kiri cyangwa se niba buzajurira. Radio Ijwi ry’Amerika yahamagaye Bwana Faustin Nkusi uvugira uru rwego ariko ntiyitabye kuri telefone ye ngendanwa.

Mu mwaka ushize wa 2021 ni bwo Umunyapolitiki Christopher Kayumba yafashwe arafungwa aregwa ibyaha yagizweho umwere. Akavuga ko byakurikiye ishyaka rya politiki yari amaze gushinga mu kwezi kwa Gatatu 2021 Rwandese Platform for Democracy riharanira kwimakaza demokarasi mu Rwanda. Akavuga ko nyuma yo gutangiza iryo shyaka yakunze kuburirwa n’abantu bakomeye mu butegetsi ko yakwiye guhamagaza itangazamakuru akitandukanya na ryo.

Bwari ku nshuro ya Kabiri Kayumba afungwa kuko na mbere y’aho yafunzwe umwaka azira gushaka guteza umutekano muke ku kibuga mpuzamanga cy’indege cya Kigali. Nyir’ubwite nab wo akavuga ko yafungiwe ubusa.

VOA