Dr. Christopher Kayumba:”abasore bambaye sivile bahora bampagaze hejuru aho mfungiye”

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ubwo yitabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa 28/09/2021 Dr Kayumba Christopher yavuze ko ibirego byo gusambanya abakobwa aregwa bigamije kumwangisha Abanyarwanda nyuma yo gushinga ishyaka.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo Dr. Kayumba Christopher, Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ushinjwa gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha cyaha cyo gusambanya ku gahato.

Uru rubanza rwagombaga kuba mbere ya saa sita hifashishijwe ikoranabuhanga siko byagenze kuko rwabaye hafi saa kumi abarwitabiriye bategereje ko rutangira baraheba. Kayumba nawe yari ategerereje aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi Kicukiro.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite ibimenyetso bigaragaza ko Dr Kayumba w’imyaka 50 y’amavuko yasambanyije umukobwa wamukoreraga mu rugo mu mwaka wa 2014. Ibi ngo byemejwe n’umuzamu wakoraga kwa Kayumba muri icyo gihe.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko hari n’undi mukobwa Kayumba yigishaga yagerageje gusambanya ku ngufu ariko ngo bakagundagurana ntabigereho. Uyu mukobwa ubwo yatangaga ikirego yavuze ko hari n’abandi bakobwa Dr Kayumba wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru yagerageje gusambanya. Aba bakobwa bose ntibigeze batangazwa amazina.

“Abantu bambaye sivile….bahora bampagaze hejuru”

Kayumba yabwiye urukiko ko afite inzitizi asaba ko zibanza gukurwa mu nzira mbere y’uko urubanza ruba.

Imwe muri izo nzitizi ni iy’uko adahabwa umwanya wo kuvugana n’umwunganira mu mategeko kandi aburana ibyaha bifitanye isano na politiki, indi ni iy’uko atigeze ahabwa uburenganzira bwo guhura n’abaganga kandi yari yasabiwe kwitabwaho byihariye.

Ati “Ni abasore bambaye sivile bahora bazenguruka aho mfungiye iyo hagize unsura bamugendaho n’iyo haje umunyamategeko wanjye abo bantu baba bumviriza ibyo tuvugana kuko baba bampagaze hejuru buri gihe simbasha gutegura dosiye.”

“Ikigamijwe ni ukunyangisha Abanyarwanda”

Dr Kayumba yahakanye ibyaha byose ashinjwa avuga ko afunzwe kubera impamvu za politike ndetse yabisobanuye mu bushinjacyaha inshuro nyinshi ko abeshyerwa yemeza ko biri mu mugambi wo kumwangisha abanyarwanda.

Yabajije impamvu byasabye imyaka kugirango abo bakobwa batange ikirego, yongera kubaza impamvu umwe muri aba bakobwa yabanje gutanga ikirego kuri Twitter nk’aho ayobewe inzira gutanga ikirego binyuramo. Ibi byose Kayumba avuga ko yabifashe nko kumusebya ku karubanda hagamijwe kumwangisha abanyarwanda nyuma y’uko atangaje ku mugaragaro ko yashinze ishyaka. Yanavuze ko yangiwe gusubira kwa muganga.

Ubushinjacyaha bwateye utwatsi inzitizi zatanzwe na Kayumba buvuga ko nta shingiro zifite kuko ari ibinyoma byambaye ubusa bidakwiye guhabwa ishingiro kandi ko atigeze abuzwa kubonana n’umwunganizi we.

Bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha ashinjwa bunavuga ko bugikora iperereza ku bakobwa yasambanyije dore ko ngo atari bariya batanze ikirego gusa.

Umucamanza yamubajije icyemeza ko arwaye, Kayumba asubiza ko impapuro zose yakuye kwa muganga umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro ’DPC’ yazimwatse zose kandi ko ari we utanga amabwiriza yo kumubuza umudendezo aho afungiye.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kizasomwa ku wa 5 Ukwakira 2021, saa Munani.

Dr Kayumba Christopher, yatawe muri yombi tariki 09/09/2021, akaba yari amaze iminsi atanga ibiganiro kuri ‘Channels’ za youtube zitandukanye anenga byinshi mu miyoborere ya Leta y’u Rwanda. Ibyaha ashinjwa byazamuwe nyuma yo gutangaza ko  yashinze ishyaka yise ‘Rwandese Platform for Democracy’ akaba yari yaravuze ko iri shyaka rizahatana mu matoro y’umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2024.