Yanditswe na Arnold Gakuba
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru “Daily Monitor” kuri uyu wa 27 Ukuboza 2021, abasirikare b’ingabo za Uganda (UPDF) bafashe ibigo bikuru bya ADF, aho izo nyeshyamba zakoreshaga imisambi yifashisha imirasire y’izuba mu gutanga ingufu z’amashanyarazi. Muri ibyo birindiro hakaba hari inyeshyamba za ADF zigera kuri 600 ndetse n’imiryango yazo. Nyamara ariko ngo ahaherereye abayobozi babo ntiharamenyekana.
Amakuru atangazwa b’ingabo zishyize hamwe, iza Uganda (UPDF) n’iza DR Congo (FARDC), aremeza ko ngo ibirindiro bikuru bya ADF by’ahitwa Kambi Ya Yua mu burasirazuba bwa DR Congo byafashwe nta mirwano ibaye. Ibyo bigaragaza ko inyeshyamba za ADF zahavuye mbere y’uko ingabo za Uganda n’iza DR Congo zitegura kuhagaba igitero ku munsi ukurikira Noheli.
Umuvugizi wa UPDF, Brig Flavia Byekwaso, nawe yatangaje ko ibyo birindiro byafashwe byarimo abarenga 600 ndetse n’imiryango yabo. Yabivuze muri aya magambo “iki kigo cyakiraga imyitozo ya gisirikare ndetse hagatangirwamo n’icengezamatwara ya Kiyisilamu nk’uko bigaragazwa n’inyandiko zahabonetse, ibisigazwa by’amabombi, mudasobwa yo mu bwoko bwa “laptop” ishaje, amasasu 129 y’imbunda yo mu bwoko bwa “machine gun”, amasasu 155 y’imbunda ziciriritse, imisambi yifashisha imirasire y’izuba mu gutanga ingufu z’amashanyarazi ndetse n’ibitabo byandikwagamo abasirikare“.
Yongeyeho ko uko icyo kigo gikozwe, bigaragaza ko ariho hari ubuyobozi bukuru bw’inyeshyamba. Brig Byekwaso yongeywho ati: “Ba injeniyeri ba UPDF barimo gukora amasaha yose bashaka ibisasu biturika kandi banacukumbura ibimenyetso byinshi by’ibyo byihebe“.
Kohereza ingabo za UPDF mu burasirazuba bwa DR Congo byakurikiye ibitero by’iterabwoba ku Mujyi wa Kampala byahitanye abagera kuri barindwi harimo n’uwakekwagaho kuba icyihebe. Ingabo za Uganda zikaba zarakoresheje imbunda nini z’intambara n’indege zirasa ibirindiro bya ADF bya Kambi Ya Yua, Tondoli, Belu 1 na Belu 2 mu mashyamba ya Virunga na Ituri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa DR Congo.
Kuva igikorwa cyo kurwanya ADF cyatangira, abakekwaho kuba ari inyeshyamba za ADF 35 barafashwe naho 65 bishyikiriza ingabo zishyize hamwe. Twibutse ko kuva mu myaka ya za 1990, inyeshyamba za ADF zagabanijemo abarwanyi bazo mu dutsinda duto duto maze zivanga n’abaturage. Baje kongera kwihuza nyuma.
Ku itariki ya 11 Werurwe 2021, nibwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyize ADF ku rutonde rw’ibyihebe bikorana na Leta ya Kiyisamu.
Gufata ibirindiro bya ADF byakurikiye ibitero by’iterabwoba byahitanye abantu batatu mu Kabari kuri Noheli mu Mujyi wa Beni, mu burasirazuba bwa DR Congo, ubwo abantu barenga 30 bizihizaga Noheli, maze bagatukirwa na bombe nk’uko bitangazwa n’Ibiro by’Itangazamakuru by’Ubufaransa (AFP).
Perezida Felix Tshisekedi, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yagaye cyane ibyo bikorwa bibi maze yizeza ko abo bagizi ba nabi bagiye gushakishwa. Kugeza magingo aya, ntawe urigamba kuba ariwe wagabye icyo gitero.
N’ubwo ingabo za Uganda (UPDF) ndetse n’iza DR Congo zikomeje igikorwa cyo guhashya inyeshyamba za ADF, ikigaragara ni uko izo nyeshyamba zikomeje kugaba ibitero ku baturage, twavuga ko ari ibyo kwihimura. Ikindi gitangaje, ni uko kugeza magingo aya, ubuyobozi bwa ADF butarafatwa, n’ubwo byinshi mu birindiro bimaze gufatwa. Ese kurandura burundu izo nyeshyamba bizorohera izo ngabo z’ibihugu byombi zihuriye mu gikorwa cyiswe “Shujaa”?