DR Congo: Umukuru w’Igipolisi ati: “Igipolisi cy’u Rwanda ntikigeze cyemererwa kwinjira mu bihugu cyacu”

Dieudonné Amuli Bahigwa

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021, amakuru dukesha “Radio Okapi” aravuga ko Komiseri w’Igipolisi cya DR Congo, Dieudonné Amuli Bahigwa, yatangarije itangazamakuru ko nta gipolisi cy’u Rwanda kiri muri DR Congo. Yagize ati: “Nta mupolisi n’umwe w’u Rwanda uri ku butaka bwa DR Congo. Polisi ya DR Congo niyo yonyine irimo gukora imirimo yayo yo kurinda no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo“. 

Dieudonné Amuli Bahigwa yatangarije itangazamakuru ko nta bubasha afite bwo gushyira umukono ku mazezerano yo kwemerera ingabo z’ikindi gihugu kwinjira ku butaka bwa DR Congo. 

Mu munsi ishize, Dieudonné Amuli Bahigwa yari yagiye i Kigali mu butumwa nk’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Akarere ry’Abakuru b’igipolisi cy’Afrika yo Hagati, umwanya ariho kuva mu Kwakira 2021.  

Nyamara ariko, ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaye inkuru nyinshi zivuga ko Dieudonné Amuli Bahigwa yagiye i Kigali gushyira umukono ku masezerano yemerera igipolisi cy’u Rwanda kwinjira muri DR Congo. Ukuri kwe rero, ni uko ibyo nta byabaye. Aremeza ko igipolisi cya DR Congo gikomeje inshingano zacyo gihabwa n’itegekonshinga. 

Yongeyeho ko, kugeza ubu, igipolisi cya DR Congo gishoboye kurangiza inshingano zacyo zo kurinda abantu n’ibyabo. Yagize ati: “Magingo aya, ntidukeneye indi nkunga ngo turangize inshingano duhabwa yo kurinda abaturage ba DR Congo. Nta na gato, ibyo ni ikinyoma cyambaye ubusa. Ibyo mbabwira ni ukuri kw’imvaho, ibyo ntabwo twigeze tubikomozaho“. 

Dieudonné Amuli Bahigwa yasobanuye ko Polisi y’igihugu cy’u Rwanda (RNP) ndetse na Polisi y’igihugu cya DR Congo (PNC), kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021, zashyize umukono ku mazezerano y’ubufatanye agamije kunoza umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi (Rwanda-DR Congo).

Ayo masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono i Kigali ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda (RNP) hagati ya Komiseri Mukuru Dieudonné Amuli Bahigwa na mugenzi we w’u Rwanda, Dan Munyuza, nk’uko urubuga rwa polisi y’u Rwanda rubitangaza.

Aya makuru yatangajwe na Dieudonné Amuli Bahigwa, Komiseri wa Polisi ya DR Congo akaba yaje gukuraho urujijo rw’amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru, cyane cyane ibikorera mu Rwanda. Turibaza impamvu, zimwe mu nzego z’u Rwanda zibifashijwemo n’itangazamakuru, zaba zarayobeje uburari bw’amasezerano yashyizweho umukono nk’uko bimaze gushyirwa ahagaragara. Ese ni iki cyihishe inyuma y’iryo gorofanura ry’ibiteganijwe mu masezerano yashyizweho umukono?