Dr Pierre Damien Habumuremyi yagabanyirijwe igifungo

Pierre Damien Habumuremyi n'umwunganira mu rukiko.

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Muri Gicurasi 2021, Dr Pierre Damien Habumuremyi yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba gukurirwaho igihano cy’imyaka itatu y’igifungo yahawe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge n’ihazabu ya Miliyoni hafi 900 (892.200.000 Frw), tariki 29 Nzeri 2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kumudohorera ku gifungo cy’imyaka itatu yari yakatiwe.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kugabanyiriza igifungo Dr. Damien Habumuremyi wari wakatiwe igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya 892.200.000 Frw n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, ahabwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu ku bijyanye n’ihazabu yaciwe nta cyahindutse.

Mu bujurire Dr Habumuremyi yatanze mu nyandiko y’amapaji 20 yandikishije ikaramu, yari yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwemeza ko akwiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubucuruzi kuko ibyakozwe ari ukurenga ku masezerano yabaye hagati y’impande ebyiri adakwiriye kwitwa ibyaha.

Icyo gihe yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rudafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, yerekana ko ibyo ashinjwa atari ibyaha ahubwo bigengwa n’amategeko mbonezamubano bikaba bikwiye kuburanishwa mu Rukiko rw’Ubucuruzi kuko atari ibyaha.

Yanavuze ko urukiko rwaciye urubanza rudafitiye ububasha, kuba yarahaniwe igikorwa kidafatwa nk’icyaha, kuba yarahanishijwe igihano kidateganywa n’amategeko, kuba yarimwe igihano gisubitse n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko Ubujurire bwe bukwiye guteshwa agaciro kuko ibyo yakoze ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Abo mu muryango we bakiriye bate uku kugabanyirizwa igihano

Umwe mu bafitanye isano ya hafi na Dr Habumuremyi yatubwiye ati “Navuga ko nabyakiriye neza, ariko nyine barangije kumukenesha ibyo yaruhiye ubuzima bwe bwose barajyanye bagiye babiteza cyamunara urubanza rutaranarangira, ugasanga umutungo wari ufite agaciro ka miliyoni 150 bawuteje cyamunara miliyoni 30 cyangwa 25.”

Yakomeje ati “Kumufunga no guteza ibye cyamunara byari mu mugambi wo kumwumvisha no kumusebya ngo ntazongere kugira ijambo mu ruhando rwa politike y’u Rwanda. Ni byiza ko nyuma y’amezi atandatu bazamufungura ariko duhangayikishijwe n’imibereho ye kuko kubona akandi kazi cyangwa kwihangira imirimo bizamugora barangije kumukenesha. Reba iriya hazabu yaciwe y’amamiliyoni atabarika buriya se ariya mafaranga wambwira ko bayamuciriye iki ? imitungo ye ko barangije kuyiteza cyamunara se azayakura he?”

Tariki 19 Nzeri 2021 twari twababwiye ko amatangazo yatanzwe ku rubuga rwa Leta rukorerwaho cyamunara ko isambu ya Dr Damien Habumuremyi iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Umurenge wa Masaka, izatezwa cyamunara ihabwa igiciro fatizo cya miliyoni 15.838.000 Frw.

Ku yindi mirima ibiri nta n’umwe wahawe agaciro karengeje 5.000.000 Frw.

Ni mu gihe amazu y’imiturirwa yari afite mu Karere ka Kicukiro na Gasabo nayo yarangije gutezwa cyamunara ku giciro gito ugereranyije n’agaciro kayo.

Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, mu Ugushyingo 2020 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu runategeka ko agomba gutanga ihazabu ya 892.200.000Frw. Rwamuhanaguyeho icyaha cy’ubuhemu.

Ibyaha Habumuremyi aregwa bihera mu 2019 aho ashinjwa kuba yaratanze sheki zitazigamiye ku bantu batandukanye mu nyungu z’ishuri rikuru Christian University of Rwanda (CHUR) yashinze akanarihagararira mu rwego rw’amategeko. Abo bantu bagiye bavuga ko iyo bajyaga kuri banki, basangaga amafaranga yabijeje atari kuri konti ye.