Idamange Iryamugwiza Yvonne yakatiwe igifungo cy’imyaka 15

Idamange Iryamugwiza Yvonne

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urukiko Rukuru urugereko rwihariye  ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi mu Rwanda, rwakatiye igifungo cy’imyaka 15 Idamange Iryamugwiza Yvonne, acibwa n’ihazabu miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kumuhamya ibyaha bitandatu yaregwaga.

-Gushoza imvururu n’imidugararo muri rubanda,

-Gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside,

-Gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga,

-Gutambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta,

-Gukubita no gukomeretsa no gutanga sheke (chèque) itazigamiwe.

Ibi ni ibyaha bitandatu byahamijwe Idamange Iryamugwiza Yvonne kuri uyu wa Kane tariki 30 /9/2021.

Umucamanza mukuru yavuze ko hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha ibi byaha byose Idamange bimuhama, amukatira igifungo cyavuzwe hejuru, mu gihe ubushinjacyaha bwo bwamusabiye gufungwa imyaka 30.

Umucamanza yavuze ko kuba yaravuze ko leta yica abantu, ko igihugu kitagira perezida ahubwo kiyobowe n’umurambo, ibi ngo ni inkuru idafite isoko izwi kandi ishobora gutera ubwoba, guca igikuba ndetse no gutera intugunda muri rubanda.

Ku cyaha cyo gutanga sheki ‘chèque’ ya 400.000FRW itazigamiye mu 2018 muri Unguka Bank, Idamange yireguye avuga ko yaje kuyishyura kandi ko icyaha cyashaje. Umucamanza yavuze ko icyaha gisaza nyuma y’imyaka itatu ikaba itarashira bityo iki cyaha nacyo agomba kugihanirwa.

Mbere y’uko atabwa muri yombi  Tariki 15 Gashyantare 2021, abinyujije mu biganiro byacaga ku muyoboro we wa Youtube yavugaga ko abanyarwanda barambiwe gufatirwa imyanzuro idahwitse ubundi akabahamagarira ko bagomba guhurira ku biro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro bigaragambya.

Yanavugaga kandi ko ubutegetsi bwitwaza icyorezo cya Virusi ya Corona nk’uko bwitwaza Jenoside nk’iturufu mu kubangamira abanyarwanda yavuze ibintu bitandukanye birimo no kwicwa kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame batandukanye barimo umunyemari Rwigara n’abandi.

Tariki 04-03-2021 ubwo Madamu Idamange yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yavuze ko ibi byose nta cyaha kirimo kuko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kandi giha abaturage uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo nk’uko biri mu Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho.

Yavuze ko atigeze ateza imvururu muri rubanda kuko yahagurukijwe n’agahinda yatewe n’ibyemezo byo kugumisha abaturage mu rugo kubera icyorezo COVID-19 n’ibindi avuga ko yabonaga bibangamiye rubanda. Asobanura ko hari benshi bari bashonje kandi ko hari abo yabashije kuzimanira ariko ataribuzimanire igihugu cyose.

Yakomeje ashimangira ko yari agamije ko ibibazo yatunze urutoki byakemuka bitewe n’uko byarebaga inzego nyinshi, akaba ari yo mpamvu yahisemo kubinyuza ku muyoboro wa youtube, abyita akarengane gakorerwa rubanda’, ubushinjacyaha bukayasobanura ukundi.

Ku cyaha cyo gutesha agaciro Jenoside, Idamange yavuze ko nk’uwarokotse jenoside atayitesha agaciro.

Me Felicien Gashema na Me Bruce Bikotwa bamwunganira mu mategeko, icyo gihe bavuze ko umukiliya wabo yafashwe mu buryo butubahirije amategeko ndetse ngo n’uburyo inzego zishinzwe umutekano zagiye gusaka urugo rwe ntibyubahirije amategeko.

Ibindi byaranze urubanza rwa Idamange

15 Kamena 2021 mu gihe byari byitezwe ko saa mbili n’igice za mu gitondo ababuranyi bombi bagombaga kuba bageze imbere y’urukiko urubanza rugatangira kuburanishwa mu mizi, si ko byagenze. Uregwa we yari akiryamye ndetse yanze no gusohoka mu cyumba cya gereza afungiwemo.

Icyo gihe Idamange yanze kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure ‘Video Conference’ bituma urubanza rwe rusubikwa. Icyo gihe yari ibaye inshuro ya 2 umucamanza asubika urubanza rwa Madamu Idamange.

Muri Nzeri Madamu Idamange yihannye inteko y’abacamanza bamuburanishaga abashinja kubogama. Ni nyuma y’aho iyo nteko ifatiye icyemezo cyo kumuburanishiriza mu muhezo. Idamange akavuga ko asanga nta butabera abatezeho kuko babogamiye ku byifuzo by’ubushinjacyaha.

Yaravuze ati “Ntabwo nshobora gukomeza kuburanishwa n’abantu bankinisha bashaka kunshyira mu gafuka ngo bampondaguriremo bamburanishe rwihishwa nararezwe ku mugaragaro, bigaragara ko nta butabera mufite nta n’ubwo mwenda kumpa, nanjye ntabwo nshaka gukomeza kuburana gutya sindi igikinisho, guverinoma aho yanshyize irahazi.”

Abanyamategeko bamwunganira, Bruce Bikotwa na Felicien Gashema nabo icyo gihe bikomye ubushinjacyaha ko bwagaragaje ubunyamwuga buke mu gutanga icyifuzo cyabwo.

Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga bamaganye itabwa muri yombi rya Idamange

Muri Gashyantare ubwo yatabwaga muri yombi, Abanyarwanda mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi bakoze imyigaragamyo basaba ko yahita arekurwa. Abigaragambyaga bita Madamu Idamange ‘intwari’, bavugaga ko yatinyutse kuvuga ibyo atekereza. Banenga ubutegetsi mu Rwanda kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi PS-Imberakuri naryo ryagerageje kuzamura ijwi risohora itangazo rivuga ko ifatwa rya Idamange ryongeye kugaragaza ko Leta ya FPR yamaramaje mu kudadira ubwisanzure mu bitekerezo.

Kuri uyu wa 25 Nzeri 2021 kandi mu bihugu bitandukanye byo kw’isi habaye imyigaragambyo yo gusaba ko akarengane kacika mu Rwanda ikaba yari yateguwe n’itsinda “Mouvement-Idamange”