Dr Kayumba: Ubushinjacyaba bushaka ko kugirwa umwere biteshwa agaciro

Dr Christopher KAYUMBA

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rukuru i Kigali gutesha agaciro icyemezo kigira umwere Dr Kayumba Christopher ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya umuntu ku gahato.

Uyu mugabo wari umaze igihe gito yinjiye muri politiki yakunze kumvikana anegura ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo kuvuga ko rutabonye ibimenyetso bihagije.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwajuriye kubera ko butanyuzwe n’irekurwa rya Kayumba Christopher agizwe umwere.

Ruvuga ko umucamanza wo ku rwego rw’ibanze yavuze ko atabonye ibimenyetso nyamara ari uko atasesenguye neza ibyo yashyikirijwe.

Umushinjacyaha Diogene Bideri yavuze ko urukiko rubanza rwatesheje agaciro ubuhamya bw’umukobwa wahohotewe ndetse rukanatera utwatsi umutangabuhamya wari umuzamu kwa Kayumba.

Yavuze ko bidatangaje kuba umukobwa yaratanze ikirego nyuma y’imyaka 8 yose asambanyijwe ku gahato.

Uyu mukobwa wari umukozi wo mu rugo kwa Kayumba ngo yatinye guhita atanga ikirego kubera igitinyiro shebuja yari afite.

Ikindi ngo yanze kwiha rubanda nk’umukobwa w’inkumi wari utegereje gushinga urugo.

Ubushinjacyaha bwanasabye ndetse bwemererwa ko uyu mukobwa yongera guhabwa ijambo mu rukiko cyakora bikorwa mu muhezo ukomeye.

Hari kandi n’ikirego cy’umukobwa wari umunyeshuri wa Kayumba muri Kaminuza y’U Rwanda wamureze ko yagerageje kumusambanya ariko ntabigereho.

Uyu mukobwa yavuze ko Kayumba yanamuhozagaho iterabwoba ko azatsindwa mu gihe atakwemera ko baryamana.

Yiregura Christopher Kayumba yavuze ko akurikiranywe kubera impamvu za politiki kuko, yatangiye gukurikiranwa nyuma y’umunsi umwe gusa atangaje ko ashinze ishyaka rya politiki.

Yavuze ko kuba abakobwa baratangiye ikirego igihe kimwe, umwe akabikora nyuma y’imyaka 8 ari ikigaragaza ko akurikiranywe kubera politiki.

Yaba uwari umukozi we cyangwa umunyeshuri yigishaga muri kaminuza, Kayumba asanga ari abatangabuhamya bateguwe kuko bamuregeye igihe kimwe kandi nyuma y’uko atangaje ishyaka Rwandese Platform for Democracy.

Avuga ku wari umunyeshuri we umurega kugerageza kumusambanya ku gahato mu mwaka wa 2017, Kayumba yavuze ko uyu mukobwa atigeze agera iwe nk’uko abivuga.

Kayumba avuga ko uyu mukobwa yaje kumutumira mu biganiro mu mwaka wa 2018 na 2019, akibaza ukuntu yari gutumira uwagerageje kumusambanya ku gahato.

Umunyamategeko wunganira Kayumba, Seif Ntirenganya, we yavuze ko atumva ukuntu ubushinjacyaha bwatanze ikirego kandi budafite raporo ya muganga yerekana ko umukobwa yasambanyijwe koko.

Asanga kuba iki kimenyetso kitagaragazwa yari kuba n’impamvu yo kudatanga ikirego kuko icyaha kitabayeho.

Uru rubanza rwafashe amasaha menshi y’uyu munsi rwahise runapfundikirwa, rukaba ruzasomwa ku itariki ya 26 z’ukwezi gutaha kwa 10.

Christopher Kayumva wari umwarimu muri kaminuza y’igihugu yari amaze igihe kitari kinini atangiye kugaragaza ibitekerezo bye bya politiki.

Yatangiye gukurikiranwa amaze gutangaza ishyaka Rwandese Platform for Democracy ritaremerwa kugeza ubu.

Inshuro nyinshi yakunze kumvikana mu itangazamakuru anenga ubutegetsi, impamvu we asanga ari yo itumye ari mu nkiko.

Ubushinjacya busaba ko urukiko rumuhamya ibyaha ndetse rukanamuhanisha igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6.

BBC